Nyampinga wa Cameroun yambuwe ikamba kubera ikirego cy’uburiganya mu irushanwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2018 saa 05:36
Yasuwe :
0 2

Nyuma y’ibyumweru bitatu umukobwa witwa Caroline Aimée Nseke yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Cameroun, yaryambuwe biturutse ku kirego cyatanzwe mu rukiko n’umwe mu bo bahatanaga.

Inkuru z’uburiganya muri iryo rushanwa zatangiye gukwirakwira mu minsi ishize biturutse kuri umwe mu bahatanye witwa Biloa Kounou Carolina watanze ikirego mu rukiko rwa Mfoundi ashinja abateguye iryo rushanwa kumupfukirana bakamukura mu bahatanye mu buryo bw’amanyanga.

Yavuze ko bamuhejeje mu cyumba bitunganyirizagamo mu gihe umubare we wari uhamagawe muri 12 bagombaga gutorwamo uhiga abandi. Ati “Mwarakoze mwese abanshyigikiye. Mu by’ukuri nimero ya 20 nakoreshaga yahamagawe mu bakobwa 12 ba mbere ubwo hatorwaga Nyampinga wa Cameroun, ariko itsinda ry’abategura irushanwa bampeza inyuma banga ko nza mu bandi.”

Nyuma y’ikirego uyu mukobwa yatanze, urukiko rwasabye ko Nyampinga wari watowe ahagarikwa by’agateganyo ndetse ubuyobozi bw’ikigo cya Comica gitegura iryo rushanwa n’umuyobozi w’akanama nkemurampaka basabwa kwitaba kugira ngo baburanishwe, byemejwe ko ibikorwa bya Nyampinga bizakomeza ari uko icyo kibazo gikemuwe.

Caroline Aimee Nseke wambuwe ikamba rya Nyampinga wa Cameroun

Biteganyijwe ko urubanza ku kwamburwa ikamba kuri uyu mukobwa ruzasomwa bwa mbere ku itariki 8 Gashyantare 2018 nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru News du Camer.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu mashusho y’ibyo birori Biloa Kounou Carolina yahamagawe n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka witwa Claude Daniel Abate ku mwanya wa 11. Yahise asimbuzwa uwari wambaye nimero 19.

Umukobwa waregeye urukiko agaragaza ko yarenganyijwe n’abateguye irushanwa rya Miss Cameroun avuga ko yifuza kurenganurwa agahabwa indishyi z’akababaro kuko yashoboraga kuba yaba Nyampinga w’icyo gihugu, gusa abarezwe ntibaragira icyo batangaza.

Abateguye iri rushanwa barashinjwa gukingirana umwe mu bakobwa bahatanye agasimbuzwa undi
Biloa Kounou Carolina warenganyijwe yatangije urubanza asaba indishyi abateguye irushanwa
Uyu mukobwa wari wambaye nimero 20 mu irushanwa rya Miss Cameroun yavuze ko yarenganyijwe
Igikorwa kivugwamo uburiganya cya Miss Cameroun cyabereye mu Murwa Mukuru wa Yaoundé
Itangazo ryasohowe n'urukiko
Itorwa rya Nyampinga wa Cameroun ryari ryakozwe ku itariki 30 Ukuboza 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza