Nyampinga wa Turukiya yambuwe ikamba azira kugereranya imihango ye n’abaguye muri Coup d’Etat

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Nyampinga wa Turukiya, Itir Esen, yambuwe ikamba nyuma y’umunsi umwe arihawe, biturutse ku magambo yavuze agereranya imihango ye n’amaraso y’abasize ubuzima mu bibazo bya Coup d’Etat yapfubye mu gihugu cye muri 2016.

Uyu mukobwa yari yatowe mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 21 Nzeri 2017, mu birori byabereye ahitwa Grand Pera Emek Stage mu Mujyi wa Istambul. Yambitswe ikamba ahize abandi bakobwa 19 bari bahatanye. Umwanya wa kabiri wahawe Asli Sumen, uwa gatatu uhabwa uwitwa Pinar Tartan.

Mu butumwa bwasohowe n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’Igihugu muri Turukiya, banzuye ko Itir Esen yamburwa ikamba biturutse ku magambo yatangaje mbere gato ngo atorwe, nyuma akamenyekana bigahagurutse benshi mu gihugu bavuga ko atari umwari ukwiye umwanya yahawe. Amahirwe uyu mukobwa yari afite yo guhatana muri Miss World nayo yayambuwe ahabwa uwamukurikiye.

Miss Itir Esen yagombaga kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa Miss World agahatana n’abakobwa 129 [barimo na Miss Iradukunda Elsa wamaze kugera i Burayi], ariko yambuwe ibendera rya Turukiya rihabwa igisonga cye, Asli Sümen.

Itangazo ryasohowe uyu mukobwa yamburwa ikamba ryagiraga riti "Abategura irushanwa rya Miss Turkey bafite intego imwe yo kumenyekanisha no kwita ku isura nziza ya Turukiya ku Isi, ntabwo bakwemera ibintu nka biriya."

Bavuze ko bisegura ku babonye ubwo butumwa bwatangajwe na Nyampinga mbere y’ukwezi ngo yambikwe ikamba ndetse bo ngo bamenye ibyabwo umukobwa yaramaze guhabwa ikamba cyo kimwe n’abandi bantu benshi bahise banamwibasira bikomeye kuri Twitter.

Ubutumwa Miss Itir Esen yanditse kuri Twitter bwatumye arebwa nabi muri Turukiya, bwagiraga buti "Muri iki gitondo nagize imihango yanjye mu kwibuka umunsi w’inzirakarengane zishwe ku wa 15 Nyakanga. Ndizihiza uyu munsi mena amaraso ahwanye n’ay’inzirakarengane zacu."

Urubuga rwa Twitter uyu mukobwa yabyanditseho rwari rwahagaze gukora guhera ku wa Gatanu, tariki 22 Nzeri 2017, ariko abategura irushanwa rya Nyampinga w’Igihugu muri Turukiya bavuga ko bizwi neza ko ari we wanditse amagambo yatumye yibasirwa.

Umugambi wo guhirika ubutegetsi muri Turukiya waburijwemo muri 2016 waguyemo abantu barenga 250, icyo gihe Perezida Tayyip Erdogan yavuze ko ababigerageje ’bazatanga ikiguzi gikomeye,’ hafunzwe umubare uri hejuru w’abasirikare ndetse n’abajenerali.

Uyu mukobwa yari kuzitabira Miss World

Nyampinga Itir Esen yasabiye imbabazi amagambo ’y’agashinyaguro’ yanditse avuga ko nta mpamvu za politiki zari mu byo yavuze. Yagize ati "Nigishijwe kubaha ivuko ryanjye n’igihugu, bwari ubutumwa budafite ikibi bugamije."

Nyampinga Itir Esen ntabwo ari uwa mbere muri Turukiya wibaiwe aryozwa kwandika ’ibidafututse’ ku mbuga nkoranyambaga kuko mu mwaka ushize, uwitwa Merve Büyüksaraç watowe muri 2006 yakatiwe igifungo cy’amezi abiri muri gereza azira gutuka Perezida Erdogan abinyujije mu guhindura amagambo agize indirimbo yubahiriza igihugu.

Igisonga cya Miss Turukiya, Asli Sümen, yahawe uburenganzira bwo kuzaserukira igihugu muri Miss World
Ikamba yari afite ryahawe Igisonga cye, Asli Sümen (uri ibumoso)
Itir Esen asanzwe ari umwe mu berekana imideli bazwi muri Turukiya
Miss Itir Esen ibyo aryozwa yabitangaje mbere y'uko atorwa bimenyekana yamaze kwambikwa ikamba
Nyampinga wa Turukiya yambuwe ikamba azira kugereranya imihango n'amaraso y'inzirakarengane zapfiriye muri Coup d'Etat yapfubijwe mu mwaka ushize muri icyo gihugu
Miss Itir Esen yari yambitswe ikamba atoranyijwe mu bakobwa 20 barihataniye muri Turukiya muri 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza