Nyampinga wahoze akundana na Stromae yatangiye gukorera Televiziyo ikomeye mu Bufaransa

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Werurwe 2017 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Tatiana Silva Braga Tavares wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu mwaka wa 2005 yinjiye mu itsinda ry’abanyamakuru bakorera Televiziyo TF1 iri mu za mbere zikomeye mu Bufaransa.

Uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko ni umunyamideli wanaserukiye u Bubiligi muri Miss World mu Ukuboza 2005. Yavuzwe cyane mu mwaka wa 2010 ubwo byatangiye guhwihwiswa ko ari mu rukundo na Stromae, bakundanye kugeza muri 2012 bahita batandukana.

Tatiana Silva yatangiye kugaragara kuri Televiziyo TF1 mu mpera z’icyumweru gishize, akora mu ishami ry’amakuru yerekeranye n’ubumenyi bw’ikirere, yasimbuye Catherine Laborde uherutse gusezera kuri iyi televiziyo.

Ikinyamakuru Femme Actuelle cyatangaje ko ku nshuro ya mbere Tatiana Silva yeretse Isi ko uyu mwanya yahawe yari awukwiriye, abari bakurikiye Televiziyo bamwandikiye ubutumwa butagira ingano ku mbuga nkoranyambaga abandi berekana ko afite igikundiro ndetse ko binogeye amaso kumureba.

Uyu mukobwa wahoze akundana na Stromae [ukomoka mu Rwanda] yatangarije Le Parisien ko mbere yo gutangira akazi kuri TF1 yabanje gutozwa na Jean-Louis Bodin na Evelyne Dhéliat.

Yagize ati “Évelyne ntabwo ari kurushanwa nanjye, ni umuntu mwiza, umwuga we yawukoze neza. Ari ku rwego rwo hejuru, asangiza abandi ubumenyi bwe, yabanje kunyigaho amenya uwo ndi we hanyuma anavumbura ubumenyi mfite.”

Miss Tatiana Silva yari asanzwe amenyerewe mu itangazamakuru rya Televiziyo na Radio kuko abimazemo imyaka icyenda. By’umwihariko afite uburambe mu gukora inkuru zerekeye ubumenyi bw’ikirere kuko yabikoze kuri Televiziyo ikomeye mu Bubiligi RTBF, iyi yayimazeho imyaka irindwi. Yanakoreye TV5 Monde na M6.

Uyu Nyampinga yakundanye imyaka igera kuri itatu na Stromae, mu mwaka wa 2011 nibwo uyu muhanzi yeruye ko bakundana ndetse icyo gihe yahise avuga ko ‘urukundo rwabo rugomba kuzahoraho iteka’, ntibyabahiriye kuko batandukanye muri Nzeri 2012. Ubu Stromae yashinze urugo n’umugore we witwa Coralie Barbier, basezeranye mu ibanga mu mpera z’umwaka wa 2015.

Miss Tatiana Silva yatangiye gukorera TF1 imaze imyaka 81 ishinzwe
Tatiana Silva yabaye Nyampinga w'u Bubiligi mu mwaka wa 2005
Stromae yashakanye na Coralie Barbier nyuma yo gutandukana na Tatiana Silva

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza