Nyina wa Mobeto uherutse kwandagaza umubyeyi wa Diamond yavuze umukwe yifuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Mata 2018 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Umubyeyi wa Hamisa Mobeto yahishuye ko yazagira agahinda gakomeye umukobwa we aramutse arongowe n’umugabo wo muri Afurika kuko ‘nta rukundo rw’ukuri bagira’.

Ibi, Shufaa Lutigunga abitangarije MCL Digital mu gihe hari hashize ibyumweru bibiri muri Tanzania hahwihwiswa amakuru mashya yemezaga ko Diamond na Hamisa Mobeto bagiye kunga ubumwe nyuma y’igenda rya Zari.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na MCL Digital, yashimangiye ko ‘nta musore ukomoka muri Afurika yifuza ko azarongora umukobwa we’; ibi byahise bica intege abamaze iminsi batekereza ko Mobeto agiye gusimbura Zari.

Yavuze ko atiyumvamo na gato abasore bo muri Afurika kuko “barangwa n’uburyarya” ndetse hejuru ya byose akemeza ko ubwiza bw’umukobwa we budakwiye gupfa ubusa.

Yagize ati “Urabizi umukobwa wanjye ni mwezi, ni muremure, afite ijosi ryiza, akeneye umugabo uzamurongora akajya amubona nka malayika. Nifuza ko yazajya abonwa nka malayika, umugore ufite imico myiza kandi utari ikirara nk’uko bamwe babitekereza.”

Yongeyeho ati “Abazungu ntabwo bagira ‘stress’, bazi neza uko umugore afatwa, ntabwo bagira amagambo y’uburyarya…”

Shufaa Lutigunga yavuze ko kuba umukobwa we amaze kubyarana n’abagabo batandukanye[ubu afite abana babiri] nta kibazo na gito biteye ndetse ngo aba yumva Mobeto yamubyarira abuzukuru benshi kuko ‘Hamisa yavutse wenyine’ bityo akumva ko abo abyara ari bo bazamubera abavandimwe.

Shufaa Lutigunga yavuze ko kubera ubwiza bwe, Hamisa Mobeto akwiye kurongorwa n'umuzungu

Yifuza abuzukuru batandatu ndetse ngo afite ingufu n’ubushobozi bwo kubarera. Shufaa Lutigunga avuga ko “abo bana bazaba abavandimwe ba Mobeto”, mu gihe [nyina] azaba atakiri ku Isi.

Shufaa Lutigunga yaherukaga kuvugwa mu itangazamakuru ubwo yatukaga nyina wa na Diamond bigateza umwiryane mu rugo rwe na Zari. Icyo gihe yibasiye Kasim Sanura[nyina wa Diamond] anenga bikomeye amahitamo yakoze yo ‘kurongorwa n’umupfubuzi’.

Shufaa Lutigunga n'umwana we Mobeto
Shufaa Lutigunga avuga ko atifuza umukwe ukomoka muri Afurika
Byari bimaze iminsi bivugwa ko Diamond na Mobeto basubukuye urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza