Nyina wa Radio yashimiye abagore bose babyaranye n’umuhungu we

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 12:54
Yasuwe :
3 0

Umuririmbyi Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana yasomewe misa yo kumusezeraho bwa nyuma mu muhango wabereye kuri Katedarali ya Rubaga mu Mujyi wa Kampala.

Moses Ssekibogo [Mowzey Radio]: 1985-2018. Asize abana batanu, yari atarashaka umugore mu buryo buzwi.

Misa yo gusabira Radio yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018 muri Katedarali ya Rubaga, igitambo cya misa cyayobowe na Padiri Deogratius Kiibi Katerega wibukije abahanzi ko “kuba icyamamare imbere y’abantu bikwiye no kwigaragaza imbere y’Imana.”

Mu magambo yose yavugiwe muri iyi misa benshi bagarutse ku buhanga bwa Radio, uburyo yabaniraga neza abavandimwe be n’ibikorwa by’urukundo yasize akoze mbere y’uko ashiramo umwuka.

Jane Kasubo nyina wa Radio yashimiye abantu bose bamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo umwana we yari mu bitaro, abatanze umusanzu bose mu gihe cy’uburwayi bwe by’umwihariko Perezida Museveni wemeye kwishyura amafaranga yose y’ibitaro.

Jane Kasubo yagize ati “Mwese ndabasuhuje kuba mwaje kunamira umwana wanjye, nshimiye buri wese wagize uruhare urwo ari rwo rwose mu gufasha umuhungu wanjye. Ndashimira Perezida wemeye gufasha umwana wanjye kandi atarigeze ahura nanjye nk’umubyeyi we ariko akemera kwishyura amafaranga yose y’ibitaro, ndashimira Bryan White n’abandi mwese.”

Uyu mugore wavuganaga ikiniga cyinshi no kwitsa umutima buri uko yasozaga ijambo , yanashimiye byihariye umuzungukazi witwa Jenipher wabyaranye na Radio n’uburyo abagore bose babyaranye n’umwana we bagiranye ubufatanye mu bihe by’uburwayi bwe.

Yagize ati “Ndashimira abakazana banjye bose ko batigeze barwanira mu bitaro, mwarakoze cyane kunyumva.”

Mowzey Radio ubusanzwe witwa Moses Nakintije Ssekibogo yashizemo umwuka kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ahagana saa moya za mu gitondo azize ingaruka yatewe n’inkoni yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, umurambo wa Radio wajyanywe ahitwa Kololo Airstrip aho yasezeweho n’ikivunge cy’abafana n’abandi bose bifuzaga kumubona bwa nyuma.

Radio yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.

Radio asize abana batanu barimo babiri yabyaranye na Lilian Mbabazi; hari n’abandi babiri yabyaranye n’umuzungukazi ndetse n’undi umwe yabyaye akiri muri kaminuza.

Abagore babyaranye na Radio bari bicaye ku ntebe ya mbere
Lilian Mbabazi[wa mbere ibumoso] yari kumwe n'imfura ye Asante
Jane Kasubo nyina wa Radio yavuze ko umuhungu we “yari aciye bugufi nubwo benshi bamufataga nk’igisare”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza