00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Corneille yibutse ababyeyi be baguye mu Rwanda benshi bibakora ku mitima

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 October 2014 saa 03:53
Yasuwe :

Ubwo yarushanwaga na bagenzi be muri Danse Avec Les Stars , Nyungura Corneille yabyinnye yibuka ababyeyi be bapfiriye mu Rwanda benshi mu bari bakurikiye iri rushanwa bararira abandi bibakora ku mutima mu buryo bukomeye.
Kuwa Gatandatu tariki ya 04 Ukwakira 2014 iri rushanwa ryarakomeje ibyamamare bibyina birushanwa. Corneille Nyungura yatunguye benshi ubwo yafatanyije n’umubyinnyi we Candice Pascal mu ndirimbo ye "Reposer en Paix" iri mu njyana ya Rumba, bibuka ababyeyi b’uyu muhanzi (…)

Ubwo yarushanwaga na bagenzi be muri Danse Avec Les Stars , Nyungura Corneille yabyinnye yibuka ababyeyi be bapfiriye mu Rwanda benshi mu bari bakurikiye iri rushanwa bararira abandi bibakora ku mutima mu buryo bukomeye.

Kuwa Gatandatu tariki ya 04 Ukwakira 2014 iri rushanwa ryarakomeje ibyamamare bibyina birushanwa. Corneille Nyungura yatunguye benshi ubwo yafatanyije n’umubyinnyi we Candice Pascal mu ndirimbo ye "Reposer en Paix" iri mu njyana ya Rumba, bibuka ababyeyi b’uyu muhanzi baguye mu Rwanda.

Corneille n'umubyinnyi we Candice Pascal bateye benshi kugira imbamutima kubera ubruyo bibukaga aba babyeyi

Benshi mu bari aho iri rushanwa ryaberaga n’abari barikurikiye kuri Televiziyo, bashenguwe n’agahinda uyu muhanzi yerekanye kubera ababyeyi be yabuze.

Sofia de Medeiros, umugore wa Corneille na we wari mu nzu iri rushanwa ryaberagamo kwihangana byaramunaniye araturika ararira asanganira umugabo we ku rubyiniro barahoberana.

Corneille n'umugore we Sofia de Medeiros

M Pokora na bagenzi be bagize akanama nkemurampaka, bakozwe ku mutima n’uburyo Corneille yitwaye muri iki cyumweru cya kabiri cy’irushanwa ntibita ku makosa yakoze nk’uko Chris Marquès yahise abivugira mu ruhame. Muri iryo joro Corneille yahawe amanota 52.

Chris Marquès ati “Kuri iyi Rumba mwari muhagaze neza, mwabikoze neza cyane rwose! Kandi mwatsinze mukora ibintu byatumye nibagirwa kwita ku makosa mwakoze”

Danse Avec Les Stars ni irushanwa ryo kubyina rihuza ibyamamare mu ngeri zitandukanye, Sinema, muziki, kuri Televiziyo, kubyina, abanyarwenya n’ibindi. Buri cyamamare gihabwa umubyinnyi wabigize umwuga akamufasha guhatana. Umugabo bamuha umubyinnyi w’umugore, uw’igitsinagore na we bakamuha umugabo. Itsinda ryitwaye nabi rirasezererwa buri cyumweru kugeza ubwo ku musozo hamenyekana abitwaye neza ari na bo bahembwa.

Corneille na Candice Pascal mu cyumweru cyabanje ni gutya babyinnye

Kuri iyi nshuro ya gatanu ribaye, Nyungura Corneille ukomoka mu Rwanda ni umwe mu byamamare 11 byabonye amahirwe yo kuryinjiramo. Ritegurwa na BBC Worldwide France ifatanyije na TF1 Production rikerekanwa imbonankubone kuri Televiziyo ya TF1.

Uko ibyamamare bikurikirana mu manota mu byumweru bibiri bishize:

1.Tonya Kinzinger : 70
2. Brian Joubert : 64
2. Nathalie Péchalat : 64
4. Miguel Angel Muñoz : 62
4. Rayane Bensetti : 62
6. Anthony Kavanagh 57
6. Louisy Joseph : 57
8. Elisa Tovati : 55
9. Corneille : 52
10. Ophélie Winter : 50
11. Joyce Jonathan : 41

Iri rushanwa ryatangiye ku itariki ya 27 Nzeri 2014, kuwa Gatandatu ushize umukinnyi wa filime witwa Elisa Tovati ni we wasezerewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages