Pearlman washinze Backstreet Boys yapfiriye muri gereza

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 Kanama 2016 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Umunyamerika Lou Pearlman washinze itsinda rya Backstreet Boys yapfiriye muri gereza kuwa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2016 azize indwara itaramenyekana.

Pearlman ni we washinze amatsinda yubatse amateka akomeye arimo Backstreet Boys, NSync, O-Town, LFO , Aaron Carter n’andi akomeye. Yapfuye afite imyaka 62 y’amavuko, yari muri gereza arangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe n’urukiko muri 2008.

Lou Pearlman yari yakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma y’ibirego yashyiriweho yishyuzwa miliyoni 300 z’amadolari [ (£153m] yarigishije kimwe n’ayo yanyanganyije binyuze muri kompanyi z’ubucuruzi yari afite mbere y’umwaka wa 2006.

Umuririmbyi wa NSync, Lance Bass yanditse kuri Twitter avuga ko Pearlman atari umushabitsi wabikoraga mu buryo bwiza gusa ngo iyo atabaho itsinda rye ntiryari kumenyekana ku Isi.

BBC itangaza ko icyahitanye Lou Pearlman kitaratangazwa kugeza ubu gusa umurambo we byari byitezwe ko ushyikirizwa umuryango we kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kanama.

Pearlman yatewe imbaraga n’iterambere ry’itsinda New Kids on the Block hanyuma ashinza inzu itunganya ikanabafasha abahanzi. Mu 1993 nibwo yateguye irushanwa ryo kuririmba abasore batari bazwi icyo gihe bihurije mu cyitwa Backstreet Boys baba aba mbere bityo abahemba miliyoni eshatu z’amadolari anemera kubafasha mu muziki. Kuva icyo gihe kugeza ubu bubatse amateka akomeye ndetse bamaze kugurisha kopi zigera kuri miliyoni 130 kuva batangira kuririmba.

Lou Pearlman n'abaririmbyi ba Backstreet Boys

Itsinda NSync naryo ryacuruje indirimbo nyinshi ku bw’imbaraga ryashyizwemo na Pearlman, kugeza ubu rimaze gucuruza kopi zibarirwa muri miliyoni 55.

Agiye atabonye Backstreet Boy nshya

Apfuye atabonye album nshya itsinda ry’abaririmbyi bubatse amateka mu myaka 20 ishize, Backstreet Boys bagiye gusohora mu minsi ya vuba. Yanakoranye indirimbo n’itsinda rikomeye rya Florida Georgia Line[Brian Kelley na Tyler Hubbard]. Babinyujije kuri Instagram batangaje ko bagiye gushyira hanze album nshya, ndetse n’iyo bakoranye na Florida Georgia Line ni imwe mu zizayigaragaraho.

Backstreet Boys yashingiwe muri Orlando, Florida mu mwaka wa 1993. Mu gihe yari ku isonga mu bahanzi bari bakunzwe mu gihe cyayo yaririmbagamo abahanzi batanu A. J. McLean, Howie D., Nick Carter, Kevin Richardson na Brian Littrell ndetse kugeza ubu bari kumwe.

Abakunze umuziki wa Backstreet Boys bubuka byoroshye indirimbo zirimo As Long as You Love Me, Show Me the Meaning of Being Lonely, Everybody, I’ll Never Break Your Heart, Incomplete , The Call, I Want It That Way , Drowning n’izindi.

Mu 1996, Backstreet Boys yasohoye album yakunzwe cyane yitwa "Backstreet’s Back”, bakurikijeho izindi zirimo "Millennium," "Black & Blue," "Never Gone," "Unbreakable" na "This Is Us".

Nyuma y’imyaka irenga icumi basa n’abagabanyije umurego mu muziki wabo, batangaje ko bagiye kongera kugarukana ingufu ndetse bamaze iminsi bakora ibitaramo bito banaririmbye mu birori byo gutora Miss USA 2016 banaririmbiye mu biganiro by’umuziki bitandukanye ku mateleviziyo.

Lou Pearlman yari yarakatiwe imyaka 25 y'igifungo
Lou Pearlman yapfuye afite imyaka 62 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza