Pitbull yatanze indege yo gutabara abarwayi ba Cancer muri Puerto Rico

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Nzeri 2017 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Pitbull [Armando Christian Pérez] yiyongereye ku mubare w’ibyamamare bikomeje kwitanga mu gutabara imbabare muri Puerto Rico, ahibasiwe n’inkubi y’umuyaga wa Hurricane Maria, yiyemeje gutanga indege ye bwite mu gutabara abahatuye barembejwe na ’Cancer’.

Ibi byatangajwe n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Puerto Rico witwa Jennifer González washimiye Pitbull ku bw’umutima w’ubugiraneza no gutekereza ku bababaye mu gihugu gituranye na Cuba, aho ababyeyi be bakomoka.

Yanditse kuri Twitter ati "Turashimira umuririmbyi Pitbull ku bwo gutiza indege ye bwite mu bikorwa byo gutwara abarwayi ba ’Cancer’ muri Puerto Rico ngo bagezwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo bakomeze gufata imiti neza."

NBC News itangaza ko Hurricane Maria ari yo nkubi y’umuyaga ifite ubukana bwinshi yibasiye Puerto Rico kuva mu kinyejana gishize. Ubuyobozi muri icyo gihugu buvuga ko bishobora kuzafata igihe kigera ku gice cy’umwaka kugira ngo ibintu bigaruke mu buryo abaturage bongere kubona amashanyarazi.

Iki kiza cyibasiye Puerto Rico cyahungabanyije ubukungu, gisenya inzu z’abaturage n’ibikorwa remezo by’igihugu ndetse giteza imyuzure mu bice bitandukanye kuri icyo kirwa. Iki kinyamakuru kivuga ko imihanda myinshi mu Murwa mukuru, San Juan, yuzuyemo ibidendezi byatumye iba nk’imigezi itemba.

Ubufasha bwatanzwe na Pitbull mu gufasha abibasiwe n’ibiza muri Puerto Rico ari naho akomoka, bwiyongereye ku bwatanzwe n’abandi bagiraneza batandukanye barimo umuraperikazi mushya, Cardi B; Jennifer Lopez, Daddy Yankee n’abandi bakomeye bahakomoka.

Mu kiganiro Jennifer Lopez yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa New York ari kumwe na Guverineri Andrew Cuomo, yiyemeje gutanga miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza muri Puerto Rico. Uyu muhanzi yananditse kuri Instagram ko adafite amakuru ku buryo umuryango we ubayeho muri Puerto Rico nyuma ya Hurricane Maria.

Pitbull yatanze indege yo gutabara abarwayi ba Cancer muri Puerto Rico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza