Radio uririmba muri Good Life yakubiswe bimuviramo kujya mu bitaro

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Moses Ssekibogo [Moze Radio] uzwi cyane mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na Weasel yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umu-bouncer akamusigira ibikomere byatumye anajya muri ’Coma’.

Radio na Weasel bamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Bread & Butter’, ‘Amaaso’ bakoranye na Pallaso n’uwitwa Mess, ‘Talk & Talk’ n’izindi. Mu minsi ishize bari bongeye no kumvikana cyane mu Rwanda biturutse ku yitwa ‘Play It Again’ bakoranye na Dj Pius.

Daily Monitor yatangaje Radio yagiye muri ’Coma’ aho arembeye mu bitaro bya Case Hospital, afite ibikomere ku ijosi aho yakubiswe bikomeye n’umu-bouncer nyuma yo gushaka kurwana mu kabari kitwa Sky Lounge k’i Kampala yari mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017.

Iki kinyamakuru n’ibindi bitandukanye muri Uganda byanditse ko Radio yabanje kugirana ubushyamirane na nyiri ako kabari akanga kugirana imishyikirano na we ku makimbirane yari yavutse, byatumye akubitwa bikomeye n’umu-bouncer uharinda akubita umutwe hasi ijosi riragubana.

Abajyanama ba Good Life mu by’umuziki banditse ku rukuta rwa Facebook rw’iri tsinda ko Radio nubwo yakomeje kuvugwaho kuba amerewe nabi kuri ubu yamaze kuva muri ’coma’ ndetse akaba ari koroherwa.

Ati "Ejo nijoro, Radio yagize impanuka gusa kuri ubu ari kwitabwaho neza cyane muri Case Clinic. Ikibazo ntabwo giteye ubwoba cyane nk’uko byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu bamwe. Turifuza gukuraho urujijo, Radio ari kumererwa neza kandi ubu yavuye muri ’coma’. Mwirinde amakuru adakenewe ari gukwirakwizwa. Turashima urukundo rwanyu no kwifatanya natwe muri ibi bihe. Mukomeze gusengera umuvandimwe Radiology."

Radio yakubiswe bari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bakoranye na Spice Diana

Radio agikubitwa yabanje kujyanwa ku bitaro bya Nsambya Hospital i Kampala, ariko inshuti zahamgujeje zisanga ahakirirwa indembe huzuye, ni ko guhita ajyanwa kuri Case Clinic aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga.

Ibibazo byo gushyamirana n’abantu mu kabari byatumye Radio akubitwa akajya muri ’coma’ byabaye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bahuriyeho n’umuririmbyi witwa Spice Diana uuri mu bagezweho muri Uganda.

Radio na Weasel bafite itsinda ry'umuziki rikomeye mu karere
Radio yashyizwe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n'umu-bouncer agakomereka bikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza