Rihanna yavugishije benshi kubera umubyibuho (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Kanama 2017 saa 06:58
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi Robyn "Rihanna" Fenty uri mu byamamare ku isi , akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru biturutse ku buryo asigaye agaragaramo butavugwaho rumwe na benshi mu bafana be.

Rihanna ni umwe mu baririmbyikazi bazwi muri Amerika no ku Isi muri rusange, mu ndirimbo zirimo "Umbrella" yafatanyije na Jay Z wamuzamuye mu muziki, iyitwa "Te Amo", "Diamonds", "Where Have You Been", izo yasohoye kuri album iheruka yise "Anti" n’izindi.

Amafoto aheruka y’uyu muhanzi yateje impaka mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe bahamya ko akomeje kugira umubyibuho atari asanganywe, inshuti ze bagendana zikamuvuganira zemeza ko nta muntu ukwiriye kumucira imanza cyangwa ngo anenge uko asigaye agaragara.

Impaka z’urudaca ku buryo uyu muhanzikazi asigaye agaragara zabyukijwe n’amashusho yafashwe n’umwe mu bakobwa bagendana ubwo bari mu ihahiro akayashyira kuri Instagram. Uyu amubaza uburyo ageze mu iduka agafata ibiribwa birimo ibibyibushya mu minota ibiri gusa.

Ayo mashusho yatumye Rihanna avugwaho kwikururira umubyibuho, yagaragayemo n’undi mugenzi we wabwiye uwayafashe guhagarika gucira imanza no kujora uyu muririmbyikazi umaze iminsi afitanye umubano wihariye n’umunyemari wo muri Arabia Saoudite witwa Hassan Jameel.

Rihanna yavuze kuri ayo mashusho nyuma y’abamwibasiye batangaho ibitekerezo bihamya ko akwiye kugabanya kurya ’ibiryo bitagwa neza umubiri’, asubiza abaza uwavuze ko afite umubyibuho ukabije, akurikizaho utumenyetso tugaragaza ko abisetse.

Umwe mu nshuti za Rihanna, yabwiye ikinyamakuru Hollywood Life ko uyu mukobwa adatewe ipfunwe n’ibikomeje kuvugwa ko yabyibushye mu buryo atamenyereweho ndetse ibyo akaba abishyigikiwemo n’umukunzi we mushya.

Yagize ati "Rihanna arishimye kandi yiyumvamo ubwiza n’icyizere kidasanzwe ku ngano ye nshya. Yumva ko agaragara neza cyane kandi ntateganya kubihindura ku bw’umuntu uwo ari we wese. Yahoze ashaka umugabo ushobora kwihanganira uko yitwara ntahangayikishwe n’uko yitwara. Ntabwo rwose agiye kubihindura ku bw’umugabo, ashaka umuntu ushobora kwihanganira icyo yashyira ku meza yose."

Undi yagize ati "[Hassan] akomeje kumwitaho nk’umwamikazi, [Rihanna] ntiyigeze abana n’umugabo mwiza nka we."

Hassan Jameel usigaye ukundana na Rihanna, ni umwe mu banyamafaranga bubashywe muri Arabia Saoudite kubera ubutunzi afite n’uburyo umuryango we ubayeho.

Uyu munyemari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’ikigo gikomeye ku Isi cya Abdul Latif, kimwe mu bigemura imodoka mu bihugu bitandukanye ndetse umuryango we ukagira ikipe yitwa Jameel league ikina muri shampiyona y’iwabo.

Rihanna abyibushye nyuma y'iminsi mike abonye umukunzi w'umunyemari wo muri Arabia Sa0udite witwa Hassan Jameel
Rihanna n'umukunzi we Hassan Jameel
Umubyibuho wa Rihanna warangaje benshi
Rihanna yasubije aseka abavuze ko akomeje kubyibuha bidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza