Sauti Sol yageze i Bujumbura yakirwa na Visi Perezida na Nyampinga w’igihugu (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 09:28
Yasuwe :
1 0

Itsinda ry’abanyamuziki bo muri Kenya, Sauti Sol ryerekeje mu Burundi nyuma y’igitaramo gikomeye bakoreye mu Mujyi wa Bruxelles ku itariki ya 15 Nzeri 2017.

Sauti Sol yerekeje mu Burundi aho yatumiwe mu birori ngarukwamwaka bya Kenya Trade, Investment and Cultural Expo. Iri tsinda ryageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 21 Nzeri 2017.

Mu byatunguye benshi nk’uko ikinyamakuru Akeza Net cyabitangaje ni uburyo aba bahanzi bakiriwe na Nyampinga w’u Burundi 2017 Annie Bernice Nikuze n’ibisonga bye Arlette Akimana [yaserukiye Intara ya Karusi] ndetse na Monia Gateka [wahagarariye Intara ya Cankuzo].

Uretse Nyampinga Annie Bernice Nikuze na bagenzi be bakiriye Sauti Sol, iri tsinda kandi ryakiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye barimo Ambasaderi wa Kenya mu Burundi Amb. Ken Vitisia ndetse banasangiye ifunguro rya nimugoroba na Visi Perezida Gaston Sindimwo.

Uburyo iri tsinda ryakiriwe mu Burundi byaritunguye cyane kuko ngo bahawe icyubahiro cy’ikirenga ubusanzwe gihabwa abayobozi bakomeye iyo basuye igihugu. Uwitwa Otieno Polycarp ucuranga gitari muri Sauti Sol yavuze ko ‘byabakoze ku mutima’.

Yagize ati “Iyo tubonye abakaraza baje kutwakira ku kibuga bavuza ingoma kandi dusanzwe tuzi ko bikorerwa abantu bakomeye , ni ikintu mu by’ukuri cyadukoze ku mutima.”

Sauti Sol ifite ibitaramo bibiri bikomeye mu Burundi harimo ikigomba kuba kuwa 22 Nzeri 2017 kuri Terrain Tempête ndetse n’ikizasoza urugendo rwabo kuwa 23 Nzeri 2017 kuri Zion Beach.

Iri tsinda rizaririmbana n’abahanzi bakunzwe mu Burundi barimo Big Fizzo umaze igihe kigera ku mwaka yimukiye muri iki gihugu ndetse na Natacha.

Savara Mudigi na Nyampinga w'u Burundi
Bien-Aimé Baraza afata ifoto y'urwibutso na Nyampinga w'u Burundi n'ibisonga bye
Miss Burundi 2017 yari yishimiye cyane kwakira Sauti Sol
Sauti Sol yasangiye ifunguro rya nimugoroba na Visi Perezida w'u Burundi ndetse na Ambasaderi wa Kenya muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza