Se wa Diamond yongeye kuburira umuhungu we bangana urunuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 09:26
Yasuwe :
1 0

Abdul Juma, se wa Diamond yongeye kuburira umuhungu we ko azahura n’ibyago bikomeye naramuka apfuye batarakemura amakimbirane n’ibibazo biri hagati yabo.

Uyu musaza uri mu kigero cy’imyaka 60, amaze imyaka myinshi atarebana neza n’umuhungu we Diamond Platnumz; ibibazo byabo byatangiye kuva ku munsi wa mbere akigirana amakimbirane na nyina w’abana mu myaka cumi n’itanu ishize.

Abdul Juma yari amaze iminsi mike yiyunze n’umukobwa we Queen Darleen nyuma y’igihe kinini cyari gishize umwe atareba undi n’irihumye. Icyo gihe bagirana ibibazo, byaturutse ku magambo uyu mukobwa yatangaje yemeza ko ‘Juma atamufata nk’umubyeyi we’, ibi ni nako bimeze kuri Diamond.

Abana Abdul Juma yabyaranye na Sanura Kasim bose baramutaye bajyana na nyina kuba aha bonyine mu Mujyi wa Dar es Salaam. Uko ari batatu, Esma Platnumz, Queen Darleen na nyina Sanura bashingiwe ubucuruzi na Diamond mu gihe se yiyicira isazi mu maso.

Mu Cyumweru gishize, Diamond Platnumz yashyize kuri Instagram ifoto yo mu myaka yo hambere imugaragaza ari kumwe na se Abdul Juma ndetse na nyina Sanura Kassim ‘Sandra’. Iyi foto yatumye benshi bongera kwibasira uyu muhanzi abandi bakamushimira ko yongeye kuzirikana umubyeyi we nyuma y’igihe kinini cyari gishize atamwikoza.

Mu kiganiro na Ijumaa Wikienda, Abdul Juma yavuze ko bamweretse iyi foto Diamond aherutse kwereka abafana ndetse avuga koi bi ntacyo bisobanuye ku mubano wabo bombi.

Ibi, bisa n’ibyongereye uburakari ku mubyeyi wa Diamond Platnumz aho yavuze ko uyu mwana we azicuza ndetse agahura n’ibibazo bikomeye umunsi Juma azaba yapfuye batakibasha kwicarana ngo bakemure ibibazo.

Yagize ati “Narayibonye iyo foto, numvise muri njye ari nk’ibisanzwe, nabonye ari nziza. Nta kibazo na kimwe ifite, ndi umubyeyi wa Diamond nubwo byagenda bite nzi neza ko kugeza uyu munsi anyanga. Ubu aracyambona mfite ubuzima ariko nzi neza ko azahura n’ibibazo umunsi nzapfa.”

Diamond aheruka gushyira hanze iyi foto imugaragaza mu bihe bya kera ari kumwe na se na nyina

Ni kenshi Diamond yagiye avugira mu itangazamakuru ko atacyifuza kubyutsa umubano hagati ye na se kubera umuzi w’ibibazo bagiranye biturutse ku mibanire ye na nyina witwa Sandra. Uyu musaza na we yatatse kenshi ko umwana we yamutaye akigira kubaho mu buzima bwiza na bashiki be ndetse ko nta kintu na kimwe gisaba ubushobozi yigeze amufasha.

Mu minsi ishize nabwo, Abdul Juma yari yavuze ko atifuza ko Diamond Platnumz yazagera ku mva ye umunsi azaba yavuye mu mubiri.

Ibibazo bya Queen Darleen na se baherutse kubishyiraho akadomo
Se wa Diamond avuga ko umwana we azicuza umunsi azapfa
Diamond Platnumz amaze imyaka myinshi afitanye amakimbirane na se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza