Selena Gomez yatandukanye n’umukunzi nyuma yo kubura umubano na Justin Bieber

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Ukwakira 2017 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Selena Marie Gomez yatandukanye n’umusore bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo nyuma y’iminsi avuzweho kongera kunga ubumwe na Justin Bieber bakundanye mu myaka itatu ishize.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Selena Gomez yavuzweho gukundana n’umuririmbyi The Weeknd uri mu bakunzwe bakomoka muri Canada, icyo gihe byashingiraga ku kuba bari bamaze igihe basohokana ahantu hatandukanye ndetse nabo ubwabo baza kubishimangira banafata ikiruhuko bajya kwishimana i Burayi.

People Magazine yatangarijwe na zimwe mu nshuti za hafi z’aba bombi ko bitifashe neza mu rukundo rwabo. Umwe yagize ati "We [Selena Gomez] na Abel hashize amezi bagirana amakimbirane mu rukundo rwabo, byaramukomereye [The Weeknd] gukomeza urugendo rw’ibitaramo afite no gukora amashusho i New York. Ntabwo byaboroheye."

Yongeyeho ko Gomez yagerageje kujya mu bitaramo by’umukunzi we ngo babe bari kumwe ariko ibyabo bigakomeza kurushaho kuzamba. Yavuze ko bahagaritse gukundana ariko bakaba bagifitanye umubano no kubahana nk’abagiranye ibihe byiza.

Yavuze ko nubwo uyu mukobwa yatandukanye n’umusore bari bamaze igihe bakundana bitakwemezwa ko yasubiranye na Justin Bieber bahoranye.

Selena Gomez atandukanye na The Weeknd nyuma y’iminsi asohokana ahantu hatandukanye na Justin Bieber ndetse bivugwa ko batangiye inzira zo kuzahura umubano wabo ku buryo bazongera gukundana nk’uko byahoze mbere.

Aba bombi mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2017 bafotowe baganira ndetse bafatira ifunguro rya mu gitondo ahitwa Westlake Village, Justin Bieber yari yipfutse umupira uhisha mu maso. Byari ku nshuro ya gatatu bagaragaranye kuko no ku Cyumweru cyari cyabanje umusore yasuye umukobwa mu rugo rwe.

Selena Gomez yahagaritse gukundana na The Weeknd

Justin Bieber na Selena Gomez bakundanye mu myaka itatu kuva mu 2011 kugeza 2014, ariko muri icyo gihe cyose nabwo bavugwagaho gutandukana bya hato na hato bakongera bakunga ubumwe bidateye kabiri.

Mu mwaka ushize bagiye bagirana ibisa n’ubushyamirane biturutse ku rukundo rwavuzwe hagati ya Justin Bieber n’undi mukobwa witwa Sofia Richie, bigatuma Selena Gomez yiyemeza kumugira inama, ibintu byatumye umusore asiba burundu konti ye kuri Instagram.

Justin Bieber na Selena Gomez bamaze iminsi bahuza urugwiro mu buryo bw'ibanga
Selena Gomez na The Weeknd batandukanye nyuma y'amezi icumi bakundana
Selena Gomez na Justin Bieber bongeye kubura umubano
Umwe mu nshuti zabo yavuze ko bari bamaze igihe bagirana amakimbirane mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza