Stromae uherutse guhagarika kuririmba yasubukuye ibikorwa by’umuziki mu bundi buryo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Werurwe 2017 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae yongeye gusubukura bimwe mu bikorwa by’umuziki nyuma y’igihe atangaje ko awuhagaritse kugeza igihe kitazwi.

Stromae yaherukaga kubwira ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi ko nyuma y’ibiruhuko no kwemeza ko ahagaritse umuziki yahise atangira gufasha umugore we mu bikorwa asanzwe akora bijyanye no gukora imideli yambarwa.

Uyu muririmbyi wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Papaoutai’, ’Alors on Danse’, ’Formidable’ n’izindi yongeye kugaragara mu bikorwa bijyanye n’umuziki ataririmba ahubwo afasha abahanzi bagenzi be mu bijyanye no kwandika no gutunganya indirimbo.

Hasohotse umushinga wa mbere w’indirimbo yitwa ’Peine et Pitié’ yaririmbwe n’umuhanzi wo mu Bufaransa witwa Vitaa ayandikiwe na Stromae yanamufashije mu bikorwa bitandukanye byo kuyobora amajwi ayigize no kuyitunganya.

Mu kiganiro Stromae aherutse kugirana n’ikinyamakuru cyitwa Inrockuptibles ubwo yari ari gufasha undi muhanzi witwa Yael Naim ku mushinga w’indirimbo yitwa ’Coward’ yagize ati "Ndashaka kwandika, guhimba, gusa mu buryo butajya ahabona cyane."

Stromae asigaye ahugiye cyane mu gufasha umugore we ukora ibijyanye n'imideli

Yakomeje agira ati "Kuririmba, ndumva ntagifite ubushake bwo kubikora gusa umuziki sinzawureka […] Ndiyumvamo ko ngiye kwibanda cyane mu kwandika no gutunganya indirimbo nabwo bitari cyane."

Stromae ukomoka mu Rwanda kuri Rutare Pierre na Miranda Marie Van Haver, yatangiye umuziki akora injyana ya Hip Hop hagati ya 2000 na 2007, icyo gihe yakoreshaga izina rya Opsmaestro. Uyu muririmbyi azwi henshi ku Isi, by’umwihariko mu bihugu bivuga Igifaransa.

Stromae yafashije umuririmbyi wo mu Bufaransa witwa Vitaa mu mitunganyirize y'indirimbo ye nshya

Peine et Pitié Studio Session

Peine et Pitié Audio


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza