Timberlake yiyunze na Janet Jackson yatamaje akamwambika ubusa mu ruhame

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 19 Mutarama 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Justin Timberlake yagarutse ku mahari yagiranye na Janet Jackson biturutse ku buryo yigeze kumwambika ubusa ku rubyiniro imbere y’abafana, ashimangira ko biyunze nubwo batigeze babivuga mu itangazamakuru.

Ibi yabitangaje mu rugendo arimo rwo kumenyekanisha album nshya afite yise "Man of the Woods".

Yavuze ko ashenguka iyo yibutse ibyo yakoreye Janet Jackson ku rubyiniro mu 2004, akamukuramo isutiya bigatuma ibere rijya hanze.

Mu kiganiro yagiranye na radiyo ya Beats, akabazwa niba Janet Jackson na we barabashije kwiyunga nyuma y’icyo gikorwa yamukoreye mu birori by’umukino wa nyuma wa Super Bowl byari byitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 71 ndetse bikurikiwe kuri televiziyo nyinshi, Timberlake yagize ati "Cyane rwose." .

Yakomeje agira ati "Yego gusa sinzi niba abantu benshi babizi, gusa sinzi niba ari akazi kanjye gukora ibyo, kuko uba ugomba guha agaciro umubano ugirana n’abantu."

Yongeyeho ati " Ni ibintu usubiza amaso inyuma ukavuga uti ‘ntabwo ushobora guhindura ibyabaye ariko ushobora kubirenza ingohe ahubwo ukabyigiraho kwikosora."

Timberlake yahaswe ibibazo ku byerekeye ibyo yakoreye Janet Jackson bitewe no kuba n’ubundi muri iyi minsi arimbanyije imyiteguro yo kuzaririmba ku mukino wa nyuma wa Super Bowl yakoreyemo igikorwa cyatumye anengwa na benshi ndetse akavugirizwa induru.

Avuga ku kongera guhabwamo akazi kuri uwo mukino, yavuze ko nta bindi biganiro byinshi byabayeho usibye kubabwira ko imyitwarire idahwitse itazongera.

Justin Timberlake yahise asohora amashusho y’indirimbo nshya yise "Supplies" izasohoka kuri album ye itegerejwe ku itariki ya 2 Gashyantare 2018. Yari agiye kuzuza imyaka itanu adasohora album ye ku giti cye nyuma y’iyitwa "The 20/20 Experience" yasohoye mu 2013.

Album nshya ya Timberlake izasohoka mu minsi ibiri mbere y’uwo mukino azaririmbamo mu birori bikomeye bya Super Bowl bisorezwamo urugendo rwa shampiyona y’umukino ufatwa nka ruhago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ni nabyo bikurikirwa kurusha ibindi kuri televiziyo zo muri icyo gihugu.

Justin Randall Timberlake wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo "Cry Me a River", "Mirrors", "SexyBack", "Can’t Stop the Feeling", "TKO" n’izindi, yavuze ko mu cyiciro cy’indirimbo agiye gushyira ahagaragara muri uyu mwaka azibanda ku mibereho ye n’ibitaravuzwe ku muryango we.

Uyu muhanzi akora umuziki kuva mu 1992, yahoze mu itsinda rya NSYNC ryaje guhagarika ibikorwa mu 2002, ahitamo gukomeza ku giti cye.

Timberlake afatwa nk’umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Pop muri Amerika.

Amashusho y’ibyo Timberlake yakoreye Janet Jackson mu 2004:

Timberlake yatangiye gusohora indirimbo zigize album ye nshya:

Timberlake yemeje ko yiyunze na Janet Jackson yatamaje akamwambika ubusa imbere y'abafana
Uyu muhanzi yatumiwe mu birori bimwe n'ibyo yakoreyemo icyo gikorwa
Album nshya Timberlake ari kumenyekanisha, yayifashijwe n'abarimo Timbaland, Danja, Pharrell Williams, Chad Hugo n'uwitwa Max Martin

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza