Tom Cruise yagonze igikuta arakomereka bikomeye mu ifatwa ry’amashusho ya filime

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Kanama 2017 saa 10:27
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime "Tom Cruise" Mapother IV, yakoze impanuka ikomeye agonga igikuta mu ifatwa ry’amashusho y’igice cya gatandatu cya filime ’Mission Impossible’ yatumye aba ikirangirire.

Uyu mugabo uzwiho guhanga udushya tudasanzwe yifashisha iyo akina filime, ibi byamubayeho ubwo we n’itsinda rikora filime za ’Mission Impossible’ bari i Londres mu Bwongereza bafata igice cyayo cya gatandatu ku Cyumweru, tariki 13 Kanama 2017.

Amashusho n’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Tom Cruise w’imyaka 55, asimbuka ava ku muturirwa umwe ajya ku wundi uri hirya y’uwo yari ariho ariko ntibimuhire kuwugeraho ahubwo akagongana n’igikuta cy’aho agiye.

Yatabawe n’imigozi yifashishwa mu kuramira ubuzima nubwo amakuru avuga ko yagize uburibwe bukomeye bw’ingingo, yahagurutse acumbagira ndetse bivugwa ko yakomeretse bikomeye.

Ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza gitangaza ko Tom Cruise ukina yitwa Ethan Hunt muri iyo filime, yakoze iyi mpanuka nyuma y’akanya gato Umuyobozi w’ikigo cya Skyline Media iyitegura, David Ellison, atangaje ko uyu mugabo ari bwo agiye kwerekana ubuhanga n’ibidasanzwe mu gihe cyose yamaze akora umwuga wo gukina sinema.

Yagize ati "Ibyo Tom azakora muri iyi filime ndizera ko bizaruta ibindi byose yigeze akora mbere. Ni ibidasanzwe mu kuri, amaze umwaka wose abyitoza. Ndabyizeye cyane ko bigiye kuba ibintu bidasanzwe mu mateka ya Tom Cruise mu bindi byose yakoze muri za filime, kandi yabitekerejeho cyane kuva iyitwa Rogue Nation yasohoka [Muri 2015]. Bizaba ari ibirenze ubwenge bwa muntu."

Tom Cruise wakoze impanuka ubwo yakinaga igice cya gatandatu cya filime "Mission Impossible", amaze kwegukana ibihembo bikomeye bitandukanye birimo bitatu bya Golden Globe Awards, ndetse yanahamagawe inshuro eshatu mu bya Oscars. Muri 2012 yabaye umukinnyi wa filime winjiza akayabo kurusha abandi.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri filime y’ibice byinshi yitwa "Mission Impossible", akomeje ibikorwa byo gufata amashusho y’icya gatandatu kizajya ahagaragara ku itariki 27 Nyakanga 2018. Tom Cruise yakinnye mu zindi filime zizwi zirimo iyitwa "The Mummy" igezweho; Jack Reacher; Edge of Tomorrow n’zindi.

Nyuma yo kugonga igikuta agerageza kucyurira
Tom Cruise yatabawe n'imigoze yabugenewe iba imufashe
Uyu mugabo yagonze igikuta yari buhagarare hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza