Amagambo Trump yatangaje ku ndirimbo ya Snoop ashobora gukurura amahari hagati ye na Obama

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 03:56
Yasuwe :
1 1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko umuraperi Snoop Dogg wakoze amashusho y’indirimbo akagaragara arasa ishusho y’ikibumbano cye, iyo aza kubikora ku butegetsi bwa Obama yari guhura n’akaga gakomeye ndetse akaba yanafungwa.

Umuraperi Cordozar Calvin Broadus, Jr. [Snoop Dogg] ni umwe mu bakomeye bakunze kugaragaza ko badashyigikiye Donald Trump, mu ntangiriro z’iki Cyumweru yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ’Lavender’ amugaragaza arasa Perezida uriho muri Amerika.

Nyuma y’iminsi uyu muraperi uri mu bamaze igihe kinini bakora umuziki muri USA ashyize ahagaragara ayo mashusho atavuzweho rumwe, Perezida Trump yamugarutseho avuga ko iyo aza kubikora ku butegetsi bwa Obama byashoboraga kumukururira ibibazo by’ingutu.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagize ati "Muribaza imidugararo yari kubaho iyo Snoop Dogg, wananiwe mu rugendo rwe n’ibindi byose, aza gutunga imbunda akanarasa Perezida Obama? Ubu aba ari muri gereza."

Aba bagabo bombi bakunze guterana amagambo cyane mu gihe cyo kwiyamamaza mu mwaka ushize, Obama yagaragazaga ko Trump atari umuyobozi ubereye kuyobora Amerika, asaba ko hatorwa Hillary Clinton na Trump akavuga ko Obama yananiwe kuyobora igihugu ndetse adashyigikiye zimwe muri gahunda yatangije.

Uyu Mukuru w’Igihugu ku munsi we wa mbere muri White House yahise ashyira umukono ku mushinga w’itegeko rigamije kuvugurura zimwe mu ngingo zikubiye muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ku Banyamerika bose ‘Obamacare’ yatangijwe na Barack Obama.

Perezida Trump yatangaje ibi nyuma y’aho Marco Rubio wari mu bahatanye na we hashakishwa uwahagararira ishyaka ry’aba-Republicains mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, avuze ko uyu muhanzi yarenze umurongo ndetse akamusaba kwigengesera mu byo akora.

Snoop Dogg yarashe Trump anamufungisha iminyururu mu mashusho y'indirimbo ye nshya

Jesse Wellens watunganyije iyi ndirimbo yavuze ko iyo yitegereje asanga ibintu byaradogereye ku Isi, yongeraho ko yahoze ari umupolisi mu gihe kingana n’imyaka itandatu bityo ko we nk’uwabinyuzemo bimworoheye kumenya neza amabi bakora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro Snoop Dogg yagiranye na Billboard asohora iyi ndirimbo ikomeje kutavugwaho rumwe, abajijwe icyo yatekerezaga ayandika, yagize ati "Gukora indirimbo ntabwo byari ibidasanzwe ahubwo byari iby’ukuri, ukuri kw’ijwi ry’abaturage badahabwa ijambo. Ntabwo Jesse [wamufashije kuyitunganya] ari we wambwiye gukora ibyo niyumvamo muri iyi ndirimbo, gusa hari bimwe yavuze byahagurukije uko niyumva bituma nshaka kubyandikaho."

Yavuze ko hari ibibazo byinshi yavugaho umunsi ugashira, yongeraho ko bifuje kubanza kuvuga ku bijyanye na Polisi yo muri icyo gihugu, Perezida wacyo ndetse n’ibindi bibazo biri mu buzima muri rusange.

Yasoje avuga ko adakeneye ibisubizo by’ibibazo yibajije muri iyo ndirimbo byaba ibiturutse muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Perezida Trump utaragira icyo anabivugaho, gusa ntiyatangaje impamvu yarashe ikibumbano cya Donald Trump mu mashusho y’iyi ndirimbo ye.

Indirimbo ’Lavender’ ngo yakozwe biturutse ku iyicwa ry’umwirabura witwa Philando Castile warashwe ubwo yagendaga mu isangano ry’imihanda irimo amatara agenzura imodoka bigakurura imvururu n’imyigaragambyo yarangiye ba mudahushwa batazwi barashe abapolisi 11, hagapfamo 4.

Snoop Dogg ni umwe mu bahanzi bakunze kugaragaza ko badashyigikiye Donald Trump

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza