Bobi Wine yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege avuye muri Amerika

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Nzeri 2017 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yafashe umuririmbyi Bobi Wine uherutse kurahirira kuba umudepite imumarana amasaha imubaza ibyo yatangaje mbere y’uko ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi yitandukanyije n’abandi bagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko ingingo y’imyaka Umukuru w’Igihugu agomba kuba atarengeje ivugururwa, ku buryo biramutse bikozwe Perezida Yoweri Museveni yakwemererwa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Bobi Wine yatanze ubutumwa avuga ko igihugu cye kiri mu bibazo bikomeye kuva cyabaho. Yazamuye ibibazo byugarije abaturage avuga ko imitungo ya leta yose yamaze kugurishwa n’abayobozi bakomeye ndetse ubu ngo bakaba bari kwadukira ubutaka bw’abaturage babubaka.

Yagize ati "Mu gusubiza ibi byose, dore bamwe mwatoye ngo bajye mu Nteko Ishinga Amategeko baratekereza ko icyacyemura ibyo bibazo no gukura ikimwaro ku gihugu ari ugukuraho imyaka ntarengwa y’ubukure ku biyamamaza ngo tugume mu bidafite icyo bivuze. Aho gutekereza uko barohora Uganda bari gutekereza uko bakomeza kuyirohamisha byisumbuye."

Aya magambo yumvikanamo imvugo inenga bikomeye imiyoborere ya Perezida Museveni mu gihe amaze ku butegetsi, yabaye intandaro yo gufatwa k’uyu muhanzi ubwo yari avuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yitabiriye inama ya Global Goal.

Mu gusobanura iby’ifatwa rya Bobi Wine, Polisi yo Mujyi wa Kampala yavuze ko ibyo yakoze bitakwitwa kumufunga kuko ngo icyari kigamijwe ari ukumubaza ku nama z’ibanga akoresha ahantu hatandukanye ngo ibyo akaba yari aherutse kubikora bigateza impagarara mu muhanda wa Entebbe. Gusa amakuru atandukanye atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda avuga ko iyo atari yo mpamvu nyirizina.

Nyuma y’akanya abazwa, uyu muhanzi yaje kurekurwa yemera kwidegembya ariko akajya akurikiza amategeko mu buryo ategura inama yirinda kugomesha abaturage no kubangama.

Robert Ssentamu Kyagulanyi [Bobi Wine] ukunze no kwiyita The Ghetto President yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ku itariki ya 30 Kamena 2017, byemezwa na Komisiyo y’Amatora muri Uganda ko yatsinze abo bari bahataniye umwanya ku bwiganze bw’amajwi 77%.

Bobi Wine yafatiwe ku kibuga cy'indege avuye muri Amerika
Bobi Wine yafashwe hashize iminsi yikomye abandi badepite ku bijyanye no kuba barashyigikiye ingingo iha Museveni amahirwe yo kuzongera kwiyamamariza kuyobora Uganda
Uyu muhanzi yafunzwe igihe gito ararekurwa
Umutekano wari urinzwe bikomeye aho yari afungiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza