Ukwivuguruza mu bitangazwa na Zari kuri Diamond wabyaranye n’undi mugore

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Zari Hassan, umugore uri mu byamamare bifite amafaranga menshi muri Afurika y’Uburasirazuba yongeye guteza urujijo ku cyo atekereza kuri Diamond wamuciye inyuma akabyarana n’undi mugore.

Diamond aherutse gutangaza amagambo yatunguye benshi, yemera ko ari se w’umwana wabyawe n’umunyamideli witwa Hamisa Mobeto yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ’Salome’.

Ibi yabyemeye nyuma y’igihe agerageza kubihungira kure ndetse uyu muhanzi akavuga ko uwo mugore wise umwana we amazina ahuye n’aye agamije kumushakiraho ubwamamare.

Mu bigaragara, ibyatangajwe na Diamond byashegeshe Zari bari bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo ndetse banafitanye abana babiri. Ni agahinda kiyongera ku kandi kuri uyu mugore wari umaze igihe gito apfushije nyina n’uwahoze ari umugabo we.

Diamond ajya kwemera ko yaciye inyuma Zari, yavuze ko we na Hamisa bari baragiranye isezerano ryo kubikirana ibanga ntihazagire utungutsa iby’umubano wabo mu ruhame, umugore amaze kubyara yaramwihindutse abikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga biza gushimangirwa n’amafoto yasohotse abagaragaza bombi bari kumwe mu buriri.

Mu byo uyu muhanzi yatangarije mu kiganiro kitwa Leo Tena kuri Clouds Fm yo muri Tanzania, yavuze ko usibye kuba yarafashaga Hamisa akamugenera indezo yanamuhaye imodoka.

Yavuze ko Zari yarazi neza ko amuca inyuma ndetse azi n’uwo baryamana iyo we ari muri Afurika y’Epfo, ibintu bitishimiwe n’uyu muherwekazi ndetse akabyamaganira kure avuga ko bimwangiriza isura mu buryo bw’ubucuruzi akora.

Zari yanditse amagambo agaragaza ko nubwo yaciwe inyuma adateze kuka inabi uwamuhemukiye ariko na none mu bindi avuga, yagiye agaragaza ko atishimiye ibyakozwe na Diamond wavuze ko yari azi neza ko amuca inyuma.

Ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki 22 Nzeri 2017, Zari yanditse kuri Snapchat ati "Mwaramutse guturuka kwa Jenerali utajya ukenera ingabo ariko yakora mu mbarutso, isasu rigatatanyamo ibice agahanga kawe."

Ni amagambo atumvikanisha ubusobanuro bw’icyo uyu mugore yashatse kuvuga, gusa benshi bayahuje n’ibihe urugo rwe na Diamond rumazemo iminsi nyuma y’aho umugabo yemeye ko yabyaye undi mwana ku ruhande mu gihe babanaga nubwo yari amaze igihe abyihakana.

Zari yavuze ibi nyuma y’aho no mu butumwa yari yanditse mbere yari yabwiye Diamond kumukura mu byo atangaza byose ku kibazo cy’umwana wa Hamisa yari yarihakanye kuko ngo uyu mugore we afite Isi yindi y’abashoramari agomba kugaragariza ishusho ituma akomeza kwizerwa iby’urugo rwe ntibihungabane.

Mu butumwa yari yanditse akabusiba butarabonwa na benshi, yabwiye Diamond ati [Aseka] "Uribeshya, ibinyoma uri kuvuga ngo njye nari nzi indaya yawe yo ku ruhande [...] Gerageza ukemure umunyurangatano urimo uhagarike ibinyoma. Guceceka ntabwo bivuze ko ndi igicucu. Witondere cyane amagambo uvuga."

Yongeyeho ati "Bishoboke ko ari uko ndi nyina w’abana bawe iyo akaba ari yo mpamvu nahisemo kuguma ncecetse. Byaba byiza ushatse ubusobanuro n’amakuru ku kirego cyo kwambika isura mbi abandi."

Zari na Diamond bamaze kubyarana kabiri, umwana wa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu ufite amezi atanu bamwise Prince Nillan Dangote. Aba ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Diamond umaze iminsi avugwa mu nkuru zo guca inyuma umugore we, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika
Diamond yavuze ko Zari yari azi neza ko yamuciye inyuma
Hamisa Mobeto wagaragaye mu mashusho y'indirimbo 'Salom', yaciye ruhinga nyuma Zari abyarana na Diamond
Se wa Diamond ari mu babimburiye abo mu muryango we kwemeza ko uruhinja yihakanaga ari urwe
Uyu muhanzi asanzwe afitanye abana babiri na Zari
Zari yateye utwatsi Diamond wavuze ko yari azi neza ko yamuciye inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza