Umucamanza yasabye Meek Mill kumuririmba kugira ngo afungurwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 27 Mutarama 2018 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’umuraperi Meek Mill rukomeje kumvikanamo ibidasanzwe bishobora gutuma afungurwa nyuma y’aho akatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ishobora kuba ine kubera kudakora imirimo ifitiye inyungu igihugu yari yarategetswe.

Robert Rihmeek Williams uzwi mu muziki nka Meek Mill yakatiwe gufungwa n’Umucamanza w’Urukiko rwa Pennsylvania witwa Genece E. Brinkley ku itariki 6 Ugushyingo 2017. Yaryozwaga kuba mu myaka yashize yarahawe igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo akanga kugikora uko bikwiye.

Igihano Meek Mill yahawe cyateje impagarara ndetse haba imyigaragambyo bamwe bavuga ko yarenganyijwe, umwunganizi we mu by’amategeko yakunze gushyira mu majwi abamuburanisha abashinja gushaka gukandamiza umukiriya we bafite izindi nyungu bagendereye.

TMZ yatangaje ko ibimenyetso bishinja ababuranisha Meek Mill byatangiye kujya ahabona. Umwanditsi w’urukiko muri uru rubanza witwa Wanda Chavarria yemeye ko yahaye mu ibanga urupapuro Meek Mill amusaba kurihirira umwana we ariko undi ngo ntabikore.

Chavarria yemereye iki kinyamakuru ko yahaye uyu muraperi urwandiko agira ati "iki gishobora kuba ari cyo gihembwe cya nyuma umuhungu wanjye agiye kwiga muri VCU nintishyura amafaranga asabwa y’uyu mwaka kandi imyitwarire yanjye mibi mu bijyanye no kwishyura ntiyatuma mbasha kubona inguzanyo y’umwana wanjye. Icyo wakora cyose urashimirwa cyane."

Ibi bisohowe mu gihe Brinkley waburanishije Meek Mill na we ashinjwa kumusaba ko yasubiramo imwe mu ndirimbo ze agashyiramo izina rye ndetse akamusaba guhindura abajyanama mu cyizere cy’uko yamukuriraho ibihano yamuhaye.

Tacopina uburanira Meek Mill yavuze ko hari amashusho yafashwe agaragaza uwo mucamanza akora ibyo. Yemeje ko Brinkley yahamagaje uyu muraperi na Nicki Minaj agapfukama asaba Meek Mill ko yasubiramo indirimbo ya Boyz II Men yashyizemo izina rye.

Yanasabye Meek Mill gusesa amasezerano y’ubujyanama muri Roc Nation hanyuma agatangira gukorana n’uwitwa Charlie Mack wahakanye ko yaba aziranye n’uyu mucamanza.

Meek Mill yakunze kumvikanisha ko umucamanza yahawe mu kirego cye ari umuntu wifuza kuba icyamamare mu by’imyidagaduro ariko byananiye.

Ibitangazwa na Meek Mill n’umwunganizi we bibaye ukuri ndetse hakaboneka amashusho abishyigikira ko yafashwe bishobora gutuma agabanyirizwa igifungo yahawe cyangwa agakurirwaho ibihano byose.

Uyu muhanzi ufungiwe muri gereza yo mu Mujyi wa Chester wo muri Leta ya Pennsylvania, yaherukaga gutumaho abunganizi be mu by’amategeko asaba urukiko ko yarekurwa. Yavugaga ko igihano cy’igifungo yahawe kidakwiye kuko ngo yakuze, yabaye umubyeyi ufite inshingano agomba kuzuza, afite umwuga akora uzwi ndetse by’umwihariko akaba yarahanwe akanigishwa mu bigo ngororamuco.

Uyu muraperi muri 2016 yategetswe kumara iminsi 90 adasohotse mu rugo, abirengaho ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia ari na bimwe mu byo aryozwa no kudakora imirimo ifitiye igihugu akamaro uko bikwiye. Yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kugera kuri ine.

Robert Rihmeek Williams uzwi mu muziki nka Meek Mill yakatiwe gufungwa n'Umucamanza w’Urukiko rwa Pennsylvania witwa Genece E. Brinkley ku itariki 6 Ugushyingo 2017
Igihano Meek Mill yahawe cyateje impagarara ndetse haba imyigaragambyo bamwe bavuga ko yarenganyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza