Umufana yafunzwe azira kwinjira mu rugo rwa Justin Bieber

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Ukwakira 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Umufana wa Justin Bieber yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kuvogera urugo rwe ruri i Beverly Hills ku nshuro ya gatatu ashakisha uyu muhanzi.

Justin Bieber ari mu bahanzi bakomeye ku Isi ndetse bakurikirwa na benshi mu rubyiruko, by’akarusho akaba umunyagikundiro mu bakobwa bakunda umuziki we, ibi bigaragarira mu bitaramo agenda akora aho usanga ababashije kumugeraho bigorana ko bamurekura.

TMZ yatangaje ko yabwiwe amakuru aturutse muri polisi ko yahamagawe saa moya n’igice z’umugoroba ku wa Mbere, ubwo abashinzwe gucungira umutekano Justin Bieber bari bafashe umugore winjiye mu rugo rwe yihishe agafatwa kugeza polisi ihageze.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe yemeza ko uwo mugore uri hagati y’imyaka 40 na 50, yageze mu rugo rw’uyu muhanzi inshuro ebyiri mu cyumweru gishize akihanangirizwa n’abamucungira umutekano kuguma kure ya Justin Bieber.

Uyu mugore watawe muri yombi azira kwinjira mu rugo rwa Justin Bieber mu nshuro eshatu zose yafashwe yabaga ataragera mu nzu nyirizina uyu muhanzi abamo ahubwo ari mu bindi bice imbere y’uruzitiro.

Justin Bieber nubwo yari ari mu rugo rwe inshuro eshatu zose biba ntibigeze babonana. Uyu mugore yafunzwe akurikiranyweho iyicategeko mu buryo nkana mu kwinjira ku butaga bw’abandi kandi bibujijwe mu gihe bitatangiwe uburenganzira.

Justin Bieber amaze kugira ibishushanyo bitabarika ku mubiri we

Justin Bieber yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Baby" ft Rudacris, "Sorry", "What Do You Mean", "Never Say Never" ft Jaden Smith n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bakiri bato batunze amafaranga menshi kandi bacungirwa umutekano bidasanzwe. Amaze gukora album zaguzwe cyane zirimo "Purpose", "My World 2.0", "Believe" na "Under the Mistletoe".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza