Umugore wa Will Smith yikomye filime igaragaza ko yakundanye na 2Pac

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2017 saa 10:36
Yasuwe :
1 0

Ibibazo byatangiye kuvuka ku bwa filime ivuga birambuye ubuzima bw’umuraperi 2Pac Shakur umaze imyaka 21 yitabye Imana, ihishura ibyo bamwe batamenye ikanagaragaza urukundo yagiranye na Jada Smith.

Ku itariki ya 7 Nzeri 1996 nibwo umuraperi Tupac Shakur yarasiwe mu Mujyi wa Las Vegas ubwo yari avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuje inshuti ye Mike Tyson na Bruce Seldon. Yarashwe ari kumwe na Marion Hugh ’Suge’ Knight wari manager we icyo gihe gusa we yararusimbutse.

Suge Knight [ufunzwe kuva mu 2015 aryozwa kugonga abantu babiri umwe agapfa] aherutse gutangaza ko abarashe 2Pac ari we bashakaga kwica ariko birabapfubana. Yatangaje amakuru mashya bwa mbere mu myaka 21 ishize 2Pac apfuye, yahamije ko uwahoze ari umugore we witwa Sharitha yagize uruhare mu kwica uyu muhanzi.

Kuri ubu hasohotse filime nshya "All Eyez On Me" ivuga ku buzima bwa 2Pac, yagiye hanze kuwa 15 Kamena 2017, yayobowe na Benny Boom ikaba yaratwaye akayabo k’amadolari miliyoni 45.

Jada Pinkett Smith akimara kureba filime "All Eyez On Me" yahise ahakana yivuye inyuma ibiyivugwamo by’umwihariko mu gice kigaragaza ko uyu mugore wa Will Smith yigeze kugirana ibihe by’urukundo na 2Pac.

Ku bwa Jada Pinkett, iyi filime ngo ‘yamusigiye ishavu ryinshi’ kuko atigeze n’umunsi n’umwe akundana na 2Pac cyangwa ngo bagirane ibihe by’urukundo nk’uko bikinwa na Demetrius Shipp [ukina mu kigwi cya 2Pac] na Kat Graham [ukina nka Jada Smith].

Yongeyeho ko ibimuvugwaho muri iyi filime atabishinja Demetrius Shipp na Kat Graham ahubwo ngo ikosa ararishyira ku wanditse filime agashyiramo inkuru y’ikinyoma.

Jada na Tupac bahuye mu mwaka wa 1980 ubwo bari mu mashuri yisumbuye, uyu mugore yigeze gutangaza ko afata Pac nk’umwe mu bantu babaye inshuti ze z’inkoramutima ndetse bigeze gusomana ariko ‘babikoze hatarimo urukundo’.

Jada Smith na 2Pac ngo bigeze kugirana ibihe by'urukundo nubwo uyu mugore abihakana

Iyi filime irimo abakinnyi bakomeye Demetrius Shipp, Jr. [ukina mu kigwi cya Tupac] n’abandi barimo Danai Gurira[ukina ari nyina wa 2Pac], Lauren Cohan, Jamie Hector, Jamal Woolard, Kat Graham[ukina ari Jada Smith] , Stefon Washington na Annie Ilonzeh.

Iyi filime yayobowe na Benny Boom yandikwa n’abahanga mu bya sinema Ed Gonzalez na mugenzi we Jeremy Haft.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza