Umugore wishyuwe na Kim Kardashian na Kanye West ngo abatwitire yibarutse umukobwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Kim Kardashian na Kanye West bari mu byishimo byo kwakira umwana wa gatatu mu muryango binyuze ku mugore bari barishyuye ngo abatwitire.

Inkuru y’uko umuraperi Kanye West n’umugore we, Kim Kardashian, bakodesheje umuntu wo kubatwitira akababyarira umwana wa gatatu yatangiye kuvugwa bwa mbere muri Kamena 2017. Ntibakunze kubivugaho kenshi kugeza mu minsi ishize ubwo hasohokaga amafoto agaragaza ko akuriwe.

Kim Kardashian yatangaje ko kugeza ubu bamaze kwakira umwana ukurikira abandi babiri basanganywe; yasohoye itangazo avuga ko bishimiye kwakira "umwana w’umukobwa ufite ubuzima budafite ikibazo na kimwe kandi mwiza".

Yagize ati "Kanye nanjye twishimiye gutangaza ukuvuka k’umwana wacu ufite ubuzima buzira umuze kandi mwiza. Turashimira cyane umugore wadutwitiye agatuma inzozi zacu ziba impamo ku bw’impano y’agahebuzo umuntu ashobora gutanga n’abaganga n’abaforomo bose bagize uruhare mu kubitaho n’umwana. North na Saint [abana ba Kim Kardashian na Kanye West] bishimiye cyane kwakira umuvandimwe muto wawo."

Umugore wakodeshejwe yishyuwe 45,000 $y’amezi icumi ndetse bazajya banamuha umushahara ungana na 4,500 $ buri kwezi.

Yari yarahawe amabwiriza arimo kwirinda ibikorwa byose bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko aterwa intanga ndetse no mu byumweru bitatu bya nyuma y’igihe umwana yari amaze kugera mu nda.

Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe. Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012; basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

Impamvu y’ibanze yatumye aba bombi bahitamo kwishyura umugore ngo abatwitire ni ukuba ubwo Kim Kardashian yibarukaga ubuheta yabwiwe n’abaganga ko afite ikibazo cy’uburwayi buzwi nka "placenta accreta" muri nyababyeyi, bushobora kumuhitana mu gihe yaba yongeye gutwita.

Kim Kardashian yasohoye itangazo yemeza ko bamaze kwakira umwana wa gatatu
Kim Kardashian na Kanye West basanzwe bafitanye abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza