Umugore yasohoye ifoto igaragaza igitsina cya 2Pac

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Ukuboza 2017 saa 03:11
Yasuwe :
0 2

Umukunzi w’akahise wa 2Pac yakamejeje mu bucuruzi bw’amafoto y’ubwambure bw’uyu muraperi umaze imyaka 21 yishwe; ubu yasohoye imwe mu zishimangira ko yafotoye igitsina cye.

Tupac Amaru Shakur wubatse amateka ku Isi, yagaragaje imbaraga zikomeye mu muziki guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarashwe urufaya rw’amasasu mu avuye kureba umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.

Mu Ugushyingo 2017 mu itangazamakuru hasakaye amakuru yavugaga ko umukobwa umwe[utaravuzwe izina] mu bakundanyeho na 2Pac Shakur yanogeje umugambi wo kugurisha mu cyamunara amafoto y’ubwambure bw’uyu muhanzi. Ibi byabanje gufatwa nk’impuha no guca igikuba mu muryango wa 2Pac ariko biragenda bifata indi ntera.

Ayo mafoto yashyizwe mu cyamunara guhera ku wa Gatatu, tariki 21 Ugushyingo 2017, agurishwa guhera ku $15000. Yafotowe mu 1990 ubwo uyu muraperi yari ari mu bihe byiza mu muziki.

Nyuma y’igihe gito uyu mukobwa avuze ko afite amafoto y’ubwambure bwa 2Pac ubu yashyize hanze imwe mu mafoto yafotoye uyu muhanzi yamanuye ipantaro yereka inshuti ze igitsina.

TMZ yatangaje ko 2Pac akiri ku Isi ngo yari afite ingeso yo kunywa umusemburo wamara kumugeramo akavanamo ipantaro mu buryo bw’imikino yarangiza akereka inshuti ze igitsina. Mu 1990 bwo yakuyemo ipantaro ari kumwe n’umukunzi we undi arangije amufata amafoto none ubu ari kuyashakamo amafaranga.

Umukunzi w’akahise wa Tupac uri kuyagurisha yagize ati "Aya mafoto y’ubwambure bwa Tupac yafashwe mu 1990 ubwo yari mu birori ahitwa Marin. Buri gihe nk’umuntu w’icyamamare kandi wakundaga gusetsa, yagiraga atya ukabona amanuye ipantaro bigatungura inshuti ze."

Yongeyeho ati "Mu ijoro rimwe ubwo Camera yendaga kuzima turi gufata amafoto n’inshuti, yarongeye arabikora! Namubwiye ko ngiye kumufotora natazamura vuba. Yahise abikora huti huti, ariko yubura amaso amwenyura ntiyagira icyo ankoraho."

Imwe mu mafoto y'ubwambure yafotorewe rimwe n'iyi Tupac Shakur yamanuye ipantaro yageze hanze

Yavuze ko icyo gihe yarekuriye umurabyo kuri Tupac, amafoto yafashe ngo ayabona nk’abitse urwibutso rw’ibyishimo, imico idasanzwe no kutijena byarangaga uwo muraperi wubatse amateka mu njyana ya Hip Hop.

Usibye uruhererekane rw’amafoto ya Tupac yashyizwe mu cyamunara mu nzu ya Gotta Have Rock and Roll arimo hanabonekamo icyemezo cy’urupfu cya Tupac gikubiyemo amakuru y’icyishe uyu muraperi. Ni urwandiko rugurishwa guhera ku $5000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza