Umuhanzi Dizzy Nutts uherutse kwicwa yashyinguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 12:08
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi mu njyana ya Dancehall Dizzy Nutts Galiwango uherutse kwitaba Imana azize nyuma yo kugongwa n’umuntu bikekwa ko yari yabigambiriye yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2017.

Dizzy Nuts azwi cyane mu ndirimbo ‘Fire Burn Dem’ yakoranye na Bebe Cool mu mwaka wa 2008. Uyu muhanzi yazize impanuka y’imodoka yamugonze imusanze aho yari ahagaze aganira na Bebe Cool.

Dizzy Nutts yapfuye ahagana saa cyenda z’ijoro, yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Harrier yari ifite ibirahuri byijimye cyane ndetse nta matara yari ifite. Iyi modoka ngo yari ihagaze hafi ya banki iteganye n’aho iya Bebe Cool yari iparitse hanze y’akabyiniro kitwa Victoria Club muri district ya Wakiso.

Dizzy ubusanzwe witwaga Oscar Mubuuke Galiwango Kamya yashyinguwe mu gace ka Jandira-Kyasa village, muri District ya Mpigi. Mu bamuherekeje harimo umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Bebe Cool ari na we wishyuye amafaranga yose yo guherekeza mugenzi we.

Misa yo gusabira bwa nyuma umuririmbyi Dizzy Nutts wayobowe na Rev. Fr. Joseph Matovu wo muri Paruwasi ya Nkozi. Mu nyigisho yatanze ubwo bakoraga amasengesho yo gusezera Nutts, Matovu yavuze ko ubwicanyi nk’ubu bukwiye kwamaganwa ndetse asaba leta ya Uganda gushakisha uyu mugizi wa nabi.

Mu gushyingura uyu muhanzi, abo mu muryango we bavuze ko mu buzima yabayemo ku Isi mu myaka 32 ishize ngo yari ‘inyangamugayo, agakunda amahoro ndetse hejuru ya byose akaba yarakundaga ubuhanzi’.

Mu bahanzi bagenzi be bamushyinguye harimo Catherine Kusaasira, Angella Kalule, Dizzy Wine, Shamad Red, Dr. Propa, Producer Tony Hauls, Paddy Man ndetse na King Michael.

Dizzy Nutts asize abana batatu Sheebah Namitala, Emmanuelle Kiguli Simon Peter ndetse na James Kulumba Solomon. Umugore we yitwa Winnie Nakalyango.

Dizzy yize amashuri abanza ahitwa Kaboja Primary School, akomereza ayisumbuye kuri Kasasa Secondary School muri Masaka aho yize icyiciro rusange asoreza kuri Mityana Secondary School.

Nyuma yo kurangiza ayisumbuye yakomereje muri Kaminuza muri Makerere University mu ishami ry’ubukerarugendo, nyuma asoje amasomo nibwo yinjiye mu muziki.

Uwagonze Dizzy Nutts yari agambiriye kwica Bebe Cool aramuhusha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza