Umuhanzi Ed Sheeran agiye kurushinga n’umukobwa w’icyamamare muri ’Hockey’

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Edward Christopher Sheeran [Ed Sheeran] uri mu bakomeye mu njyana ya Pop ku Isi, yatangaje ko yamaze kwambika impeta umukunzi we w’igihe kirekire usanzwe azwi mu mukino wa ’Hockey’ mu Bwongereza.

Ed Sheeran ni umwe mu bahanzi bakoze umuziki wumviswe na benshi mu bucuruzi bugezweho kuri internet, album yitwa “Divide” yakoze yumviswe inshuro 56,727,861 mu munsi umwe kuri Spotify. Azwi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Shape of You’, ’Galway Girl’, ’Thinking Out Loud’, ’Photograph’ na ’Perfect’ aheruka gusubiranamo na Beyonce.

Uyu muhanzi umaze kwigaragaza mu Isi y’abakunda umuziki wa Pop, abinyujije ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko impera z’umwaka ushize zamusize yemerewe n’umukunzi we witwa Cherry Seaborn kumukura mu busiribateri, bemeranya gusezerana bakabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Yanditse ati "Nabonye fiancé mbere gato y’uko umwaka utangira. Turishimye cyane kandi turi mu rukundo."

Ed Sheeran atangaje ibi nyuma y’aho mu mwaka ushize yari yihaye ikiruhuko mu muziki ari nabwo yahise atangira kugirana umubano wihariye na Seaborn nk’uko yabitangarije Radio ya Beats 1. Icyo gihe yavuze ko yifuza kugira urugo rwe n’umuryango.

Uyu muhanzi ahiriwe n’urukundo nyuma yo kugira umwaka urabagirana mu bijyanye n’umuziki kuko album yasohoye yise "÷" ("Divide") yaciye agahigo ko kumvwa n’abakoresha internet kurusha izindi mu 2017.

Seaborn ugiye kurushinga na Ed Sheeran asanzwe azwi mu mukino wa ’Hockey’ mu Bwongereza ndetse yigeze gufasha ikipe y’icyo gihugu y’abatarengeje imyaka 21 kwegukana umudali w’umuringa mu gikombe cy’Isi mu 2012.

Uyu muhanzi ni umwe mu bafite umuziki wumvwa na benshi kuri internet
Cherry Seaborn ugiye kurushinga na Ed Sheeran asanzwe ari umwe mu bazwi mu mukino wa 'Hockey' mu Bwongereza
Ed Sheeran ni umwe mu bagezweho mu muziki wa Pop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza