Umukobwa wihinduje igitsina yatunguranye mu bahatanira Miss Universe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Umukobwa witwa Angela Ponce wahinduje igitsina yambitswe ikamba rya Miss Universe muri Espagne, ni na we uzaserukira iki gihugu ku rwego rw’Isi mu mpera z’uyu mwaka.

Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryatangijwe n’inzu y’imideli ya Pacific Knitting Mills iri mu zamenyekanye cyane muri California mu 1952. Mu mateka y’iri rushanwa ni ubwa mbere habonetse umukandida wemerewe guhatana kandi atari umukobwa wuzuye nk’abandi.

Angela Ponce watorewe kuzaserukira Espagne, ni umwe mu banze igitsina baremanywe ahitamo kugihinduza ndetse no mu byangombwa bye byarahinduwe. Uyu mukobwa atowe nyuma y’imyaka itandatu ishize ubuyobozi bwa Miss Universe Organization bukuyeho itegeko ryakumiraga abihinduje ibitsina.

Uyu Angela Ponce yatowe ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2018 ahigitse abakobwa 22 bari baturutse mu bice bitandukanye bya Espagne ahita anemezwa n’igihugu kuzagiserukira muri iri rushanwa rizabera muri Philippines.

Ikinyamakuru Express cyatangaje ko Angela Ponce akimara gutorwa yahise yiha intego yo kuzahesha ishema Espagne mu maso y’Isi. Yabishimangiye ndetse abyandika kuri Instagram ye aho yagize ati “Icyo nshyize imbere ni ukwerekana amabara ya Espagne mu maso y’Isi, ni zo nzozi zanjye.”

Yongeyeho ko mu bindi azashyira imbere harimo kuvuganira abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bose bahuriye mu muryango uzwi nka LGBT[Lesbian, Gay, Bisexual, and Transgender].

Yagize ati “Intego yanjye ni ukuzaba umuvugizi w’ubutumwa bwo kudaheza, kubaha no kwishyira ukizana atari abahuriye muri LGBT gusa ahubwo nzavuganira n’Isi yose muri rusange.”

Angela Ponce akimara gutorwa yahise yiha intego yo kuzavuganira abaryamana bahuje ibitsina n'ababihinduje

Ponce ukomoka muri Seville, si ubwa mbere ahataniye irushanwa ry’ubwiza kuko no mu 2015 yahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi ku rwego rw’igihugu cyabo aserukiye agace ka Cadiz.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Miss Universe Oragnization yakuyeho amategeko akarishye yabuzaga abahinduje ibitsina kwitabira irushanwa rya Miss Universe.

Angela Ponce ni we mukobwa wa mbere ugiye guhatanira Miss Universe yarihinduje igitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza