Umukobwa yaguye muri piscine mu myiyereko yo gushaka Miss Universe wa Espagne

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2017 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Universe ryongeye kuvugisha abantu biturutse ku mukobwa waguye muri piscine mu myiyereko yo gushaka uzaserukira Espagne uyu mwaka.

Miss Universe yaherukaga kuvugisha benshi mu mwaka wa 2015 kubera agashya kakozwe na Steve Harvey wari uyoboye ibirori. Icyo gihe kwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Colombia Ariadna Gutierrez yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze.

Inkuru igezweho mu irushanwa rya Miss Universe ubu riri kubera mu bihugu byatoranyijwe hashakishwa abazaryitabira ku rwego rw’Isi, umukobwa witwa Pilar Magro yahindutse ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yo kunyerera akagwa muri piscine ubwo bari mu myiyereko ya nyuma.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Pilar Magro yari ahagarariye Intara ya Caceres ari nayo yaherewemo ikamba rya Miss Universe ryamuhesheje kuboneka mu bakobwa 20 bahatanye ku rwego rw’igihugu.

Pilar Magro ngo yanyereye biturutse ku nkweto ndende yari yambaye, yari yatangiye atambuka neza ndetse ari mu bafite amanota menshi y’intambuko nziza ariko amaze kugwa muri piscine bahise bayakuraho aranatsindwa.

Pilar Magro amaze kugwa muri piscine, umusore wari ushinzwe kwita kuri aba bakobwa no kubigisha ibijyanye no koga yahise yijugunya mu mazi aramurohora. Bagenzi ba Pilar Magro bagerageje kumwihanganisha, yahise yambara indi myenda akomeza mu irushanwa.

Irushanwa ryarangiye umukobwa witwa Sofia del Prado wari waserukiye Intara ya Castilla La Mancha. Uyu azahatana n’abandi bakobwa ijana bazaturuka mu bihugu byo ku migabane yose. Umukobwa uzatorwa azasimbura Iris Mittanaere wo mu Bufaransa usanzwe ufite iri kamba.

Pilar Magro [wambaye umukara] yari mu ba mbere bafite intambuko nziza
Pilar Magro yaguye muri piscine anyerejwe n'inkweto
Pilar Magro amaze kuvanwa mu mazi
Pilar Magro ari mu bakobwa bafite ubwiza bahabwaga amahirwe
Pilar Magro yari ahagarariye Intara ya Caceres

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza