Umunyamideli yise umwana we ‘Diamond Platnumz’ bikurura impaka muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2017 saa 08:16
Yasuwe :
1 0

Umunyamideli Hamisa Mobetto unazwi cyane mu mashusho y’indirimbo yahaye umwana we amazina y’umuririmbyi Diamond Platnumz biteza impaka, byakurikiwe n’andi makuru amaze iminsi acicikana ko uyu muhanzi ari we wamubyaye.

Hamisa Mobetto ari mu banyamideli bakomeye muri Tanzania ndetse isura ye igaragara muri nyinshi mu ndirimbo zakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba. Uyu munyamideli yari asanzwe ari inshuti y’umuryango wa Diamond by’umwihariko akorana bya hafi na Esma[mushiki w’uyu muhanzi].

Mu minsi ishize, muri Tanzania hacicikanaga inkuru zavugaga ko Diamond Platnumz ari we se w’uyu mwana wavutse ku itariki ya 8 Kanama 2017 ndetse nyina w’uyu muhanzi Sanura Kassim ’Sandra’ yagiye gusura Hamisa Mobetto akimara kubyara.

Hamisa Mobetto yahaye umwana we amazina ya Diamond Platnumz ndetse ku rubuga rwa Instagram yamwise ‘Naseeb Abdul’ ari nacyo cyabaye nk’ikimenyetso gishimangira bidasubirwaho ko uyu mwana yamubyaranye n’umuyobozi wa Waasafi Records nubwo atarabivugaho.

Mu minsi mike uyu mwana “Abdul Naseeb” amaze afunguriwe konti ku rubuga rwa Instagram, amaze kubona abantu bamukurikira barenga ibihumbi 60. Mu bitangazamakuru byibanda ku makuru y’abahanzi by’umwihariko hongeye gusakazwa inkuru zemeza ko Diamond ari we wabyaranye na Hamisa ndetse hari n’abagiye bakora intonde z’abandi bakobwa uyu muhanzi yabyaranye na bo akabihakana.

Hamisa Mobetto ari mu bantu ba hafi b’umuryango wa Diamond Platnumz barwanyije urukundo rwa Zari n’uyu muhanzi.

Ubwo Hamisa Mobetto yari atwite
Hamisa Mobetto yavuzweho gukundana na Diamond ariko uyu muhanzi yanga kugira icyo abivugaho mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza