Umuramyi wo muri Kenya wiziritse kuri Zari yahundagajweho ibitutsi n’abafana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ibya Zari n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Ringtone Apoko byafashe indi ntera, umugore amutera utwatsi ku byifuzo bye ndetse anibasirwa bikomeye n’abafana bamusaba kumwikuramo burundu.

Muri iki gihe Zari ari i Nairobi, Ringtone Apoko uzwi mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana muri Kenya yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana Zari akoresheje amayeri menshi ariko birangira bimupfubanye.

Byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018, ubwo Ringtone Apoko yumvaga Zari mu kiganiro kuri Kiss FM yo muri Kenya agahita yatsa imodoka ya Range Rover yari yamuguriye, yayimushyira agasanga undi yamaze kugenda.

Mu kiganiro yagiranye na Citizen TV yo muri Kenya, Zari yakomoje kuri uwo muririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana umaze igihe avuga ko ashaka kumugira umugore we muri Kenya. Yemeje ko adateze gukururwa n’imitungo ye cyangwa ibindi byose akoresha nk’uburyo bwo kumugeraho.

Yagize ati “Uyu musore ntabwo muzi habe na mba, sindahura na we, sindandikirana na we nubwo avuga ko twandikirana. Ntabwo muzi! Ngo yanguriye Range Rover antegurira n’impeta? Njye ndi Umwamikazi w’impeta, nambaye za diyama kuri izi ntoki, sintekereza ko rero nkeneye impeta ye.”

Yakomeje agira ati “N’iyo Range Rover avuga njye ubwanjye mu cyumweru gishize niguriye iyanjye bwite iyo ye sinyikeneye.”

Yongeyeho ko yakunze umuhati Ringtone Apoko afite wo kubyuka agashaka ubushyo bw’inka, impeta n’imodoka ihenze n’ibindi yagerageje gukora ariko yemeza ko we bitamushitura.

Ringtone Apoko yongeye kwandika kuri Instagram abwira Zari ko nubwo atabashije gukurikira icyo kiganiro inshuti ze zamubwiye ko ‘yashimye uburyo agaragaza umuhate mu kumwereka urukundo’.

Ati “Turagushimiye cyane… Mfashe n’uyu mwanya ngutera imbaraga ko mu byo ukora byose ushimira Imana ukayambaza kuko nta Mana turi ubusa.”

Nyuma y’ubwo butumwa yanditse, benshi mu bamukurikira bamututse abandi bamugira inama yo kwakira ko Zari atamukunda ahubwo agategereza ko Imana imwereka umugore yamubikiye uzamukunda bagasangira ubutunzi yakoreye.

Uwitwa @shirumutheki yamubwiye ati “Kuki utashaka undi muntu ubera umugisha ukamwihera iyo modoka nshyashya hanyuma ukareka uwo mugore? Uri kwibagirwa ko amafaranga atagura urukundo!”

@nusuranj yamubwiye ko ibyo arimo ari inzira yo gushakisha kwamamara gusa nta rukundo nyakuri afitiye Zari. Yamusabye ko niba koko amukunda yamushaka bakiherera bagacoca ibyabo aho kumwiriza ku mbuga nkoranyambaga kuko umugore w’inzozi ze atapfa kumwemera atitwara “nk’abagabo nyabo.”

Uwitwa Yves Mugisha yamubwiye ati “Kuri njye ukeneye Yesu kurusha uko ushaka Zari.”

Hari undi wahise umubwira ko abamuhaye amakuru bibagiwe kumumenyesha ko Zari yavuze ko adashishikajwe n’imodoka ye kuko yifitiye iye, amusaba ko yayitanga mu bikorwa by’ubugiraneza aho kuyihonga umuntu utayikeneye.

Ringtone Apoko uririmba indirimbo zihimbaza Imana yashyiriye Zari impano y'imodoka aramubura

Mu mpera za Gashyantare 2018 nibwo Ringtone Apoko yatangaje byeruye ko ashaka gusimbura Diamond mu mutima wa Zari akamuhoza amarira n’agahinda kose yatewe. Ibi, byatangiye bisa nk’imikino gusa uko iminsi yagiye ishira Ringtone Apoko yarushagaho gukaza umurego.

Ringtone yageze ubwo agura inka 40 ahita atanga itangazo ko Zari namwemera azahita azishorera akajya gutanga inkwano muri Uganda ariko birangira Zari avuze ko muri uyu mwaka nta gahunda afite yo gushaka undi musore ahubwo yifuza kwita ku bana be no gukora ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Muri iki gihe arera abana be ndetse ntateganya no gushaka undi mugabo mu gihe cya vuba
Zari yabwiye Ringtone Apoko ko aherutse kwigurira Range Rover ye bityo adakeneye iyo we yamuguriye
Zari yabwiye Ringtone Apoko ko aherutse kwigurira Range Rover ye bityo adakeneye iyo we yamuguriye
Ubutumwa Ringtone Apoko yanditse kuri Instagram bwatumye yibasirwa n'abafana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza