Umuraperi DMX yibarutse umwana wa 15

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 Kanama 2016 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umuraperi ufite ibigwi, Earl Simmons [DMX] yamaze kwibaruka undi mwana w’umuhungu ahita yuzuza abana 15 yabyaye ku bagore batandukanye.

Uyu muraperi yungutse uyu mwana mu mpera z’icyumweru gishize, yamubyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Desiree Lindstrom. TMZ itangaza ko Desiree yabyaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu mu gihe DMX yari yagiye mu kazi muri Arizona.

Umwana wa 15 wa DMX yavukiye mu Mujyi wa New York mu gihe se yari yagiye gukorera igitaramo muri Phoenix, Arizona. Akimara kumenya ko Desiree Lindstrom yibarutse yahise afata indege igitaraganya ajya kumureba ndetse bamaze guha umwana wabo izina rya Exodus Simmons.

Exodus Simmons ni umwana wa mbere Desiree abyaye mu gihe DMX yujuje cumi na batanu yabyaranye n’abagore icyenda batandukanye.

DMX yatawe muri yombi tariki ya 26 Kamena 2015 akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kwanga gutanga indezo nkana ku bana be 12 muri 14 yari afite icyo gihe. Yafunguwe nyuma y’amezi abiri atararangiza igifungo yari yakatiwe n’urukiko, gusa bemeye kumurekura nyuma y’uko ubutabera bwafashe ku ngufu imwe mu mitungo ye kugira ngo abana babone indezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza