Umuraperi Meek Mill yakatiwe imyaka ine y’igifungo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ugushyingo 2017 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Meek Mill yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ishobora kwiyongera ikagera kuri ine aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Meek Mill yaherukaga gukatirwa igifungo cy’iminsi 90 mu mwaka wa 2016, icyo gihe urukiko rwamutegetse ko agomba kumara iyi minsi adasohotse mu rugo rwe. Yasohotse mu rugo igihano kitarangiye ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2017, Umucamanza w’Urukiko rwa Pennsylvania yakatiye Meek Mill igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’ine aryozwa kuba mu myaka yashize yarahawe igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo akanga kugikora uko bikwiye.

Umucamanza Genece E. Brinkley yavuze ko Meek Mill yanze gukorerwa ibizamini kugira ngo bamupime ibiyobyabwenge ndetse ngo yakoze ingendo arenga imipaka yashyiriweho nyuma y’icyaha yakoze mu 2008 cyo gutunga imbunda bitemewe n’amategeko ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge.

Brinkley yavuze ko yahaye Meek Mill amahirwe menshi kugira ngo arangize ibihano bye neza ariko akomeza kwinangira. NBC News yatangaje ko abari bashinzwe gukurikirana ubuzima bwa Mill n’ibyo gusuzuma niba akoresha ibiyobyabwenge basanze ntabyo yafashe nk’uko ubushinjacyaha bwabigaragaje.

Igifungo uyu muraperi yakatiwe cyatunguye abamwunganira mu mategeko ndetse bavuga ko kuba yaranze gukora imirimo nsimburagifungo bitatuma ashyirwa muri gereza icyo gihe cyose.

Brian McMonagle wunganira Meek Mill yahise ajuririra icyo gifungo ndetse avuga ko ibishinjwa umukiriya we nta shingiro bifite. Ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko Mill yabiretse guhera muri Mutarama 2017 ndetse ngo yagerageje kubahiriza ibyo yasabwe mu mirimo ifitiye inyungu Amerika.

Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams yafunzwe inshuro ebyiri uyu mwaka, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Brinkley yakoranye na Meek Mill mu myaka icyenda ishize, yatangiye kumwunganira mu 2008 ubwo yafungwaga amezi umunani azira gutunga imbunda. Iki gihano akirangije yahise ahabwa igihano nsimburagifungo ariko yanga kukirangiza. Yaherukaga gukatirwa iminsi 90 akayifungirwa iwe mu rugo ariko iki gihano nacyo yakivuyemo kitarangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza