Umuririmbyi France Gall wagize ibigwi mu Bufaransa yitabye Imana

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 05:25
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Isabelle Geneviève Marie Anne "France" Gall ufite ibigwi mu muziki wa Pop mu Bufaransa yitabye Imana ku myaka 70 azize indwara ya Cancer yari amaranye igihe kirekire.

AFP yatangaje ko Gall yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 7 Mutarama 2018. Kuva mu Ukuboza 2017 yazahajwe n’uburwayi bwa Cancer bwatumye ajyanwa mu bitaro by’Abanyamerika biri mu Mujyi wa Paris biherereye ahitwa Neuilly-sur-Seine.

Uyu muririmbyi yasanzwemo bwa mbere Cancer y’ibere mu 1992 ayivurwa mu mwaka wakurikiyeho. Umuvugizi we witwa Geneviève Salama yavuze ko Gall yari amaze imyaka ibiri afite uburibwe bukomeye kubera iyi ndwara.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yanditse kuri Twitter agira ati “[France Gall] asize indirimbo zizwi na buri wese mu Bufaransa kandi yabaye intangarugero mu guharira ubuzima bwe kwitangira abandi.”

Gall witabye Imana bigashengura imitima y’abakunzi b’umuziki w’Igifaransa yahagaritse umuziki mu 1997 nyuma y’urupfu rw’umwana we witwa Pauline. Yagize ibyo byago mbere yo gupfusha n’umugabo we witwa Michel Berger wari umuririmbyi ukomeye mu Bufaransa.

France Gall yamenyekaniye mu marushanwa ya Eurovision Song Contest yegukanye mu 1965. Yakoraga injyana izwi nka "yé-yé" mu Bufaransa. Yakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Poupée de cire, poupée de son” yahereyeho; “Résiste” na “Ella, Elle l’a” yakoreye Ella Fitzgerald wamamaye mu muziki wa Jazz.

Nyuma yo guhagarika umuziki, Gall, yinjiye mu bikorwa byibanda ku gufasha abatishoboye.

France Gall yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe hatabarutse umuririmbyi Johnny Hallyday na we wafatwaga nk’uwagize ibigwi bidasanzwe mu muziki wa Rock mu Bufaransa.

Umuririmbyi Isabelle Geneviève Marie Anne "France" Gall yitabye Imana azize Cancer yari amaranye igihe kirekire
Yitabye Imana afite imyaka 70
Yakoze umuziki guhera mu 1963
France Gall yakanyujijeho mu muziki wa Pop mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza