Umuririmbyi Jaguar yatsinze by’agateganyo amatora y’Abadepite muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2017 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Charles Njagua Kanyi [Jaguar] wo muri Kenya yatsinze by’agateganyo mu bari bahataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora rusange yakozwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017.

Izina ry’umuhanzi Jaguar ryashinze imizi mu karere biturutse ku ndirimbo ‘Kigeugeu’ yacuranzwe cyane, yakoze n’izindi zizwi zirimo iyitwa ‘Kipepeo’, ‘Kioo’ na ‘Nikuskize’. Ni umwe mu baririmbyi b’abanyamafaranga muri Kenya ndetse no muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kanama 2017, komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya IEBC[Independent Electoral and Boundaries Commission] yatangaje amajwi y’agateganyo amaze kubarurwa, mu bakandida bari bahataniye guhagararira agace ka Starehe, Jaguar ni we uri imbere ndetse yanikiye abandi mu buryo bukomeye.

Provisional results indicate that Musician and Jubilee candidate Charles Kanyi Njagua also known as Jaguar is leading with 43,914 votes while Steve Mbogo (ODM) has 27,365 votes. Starehe MP candidate Boniface Mwangi has conceded defeat to Charles Njagua who took an early lead after the election on Tuesday.

Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo, Charles Kanyi Njagua[Jaguar] umukandida w’ishyaka Jubilee ari imbere y’abandi n’amajwi 43,914, akurikiwe na Steve Mbogo (wo mu ishyaka ODM) ufite amajwi 27,365 mu gihe Boniface Mwangi [umukandida w’ishyaka Ukweli Party] afite 13,413.

Boniface Mwangi uhagarariye Ishyaka Ukweli Party yamaze gutangaza ko yemeye ibyavuye mu matora ndetse ko Jaguar yamurushije amajwi. Yanditse kuri Facebook ati “Abaturage ba Starehe bavuze kandi ngomba kubyubahiriza […] Twakoze ibishoboka. Nanyuzwe n’urukundo n’ubufasha mwampaye.”

Jaguar ubarirwa mu bahanzi b’abaherwe muri Afurika y’u Burasirazuba ni we uzahagararira agace ka Starehe mu Nteko Ishinga Amategeko nubwo hategerejwe kumenya igiteranyo cya burundu cy’umubare w’amajwi nyawo ugomba gutangazwa na Komisiyo y’Amatora.

Si ubwa mbere Jaguar agiye mu bikorwa bya politiki kuko no muri Mata 2015, yari yahawe imirimo na Perezida Kenyatta mu nama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge muri Kenya (Nacada). Yaje kuva kuri ako kazi avuga ko ‘biturutse ku mpamvu bwite’ ze no kuba abo bakoranaga baradohotse.

Jaguar aherutse gutsinda amatora yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Jaguar ari muri politiki mu buryo bweruye nyuma y’uko hari abandi bahanzi bo muri Tanzania bahataniye imyanya mu butegetsi mu mwaka wa 2015. Icyo gihe Professor Jay yatorewe kuba Depite w’agace ka Mikumi ko mu Ntara ya Morogoro, ari na ko yavukiyemo, yinjiranye mu Nteko Ishinga Amategeko n’umuraperi mugenzi we Joseph Mbilinyi [Sugu], umwe mu batangije Hip Hop muri Tanzania.

Mu minsi mike ishize umuririmbyi Bobi Wine yatsindiye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo East.

Jaguar ahagarariye ishyaka Jubilee
Jaguar asanzwe ari inshuti magara ya Perezida Uhuru Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza