Undi mugabo w’icyamamare i Hollywood arashinjwa guhohotera abagore 38

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 24 Ukwakira 2017 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa icyamamare mu gutunganya filime i Hollywood, Harvey Weinstein, undi mugenzi we nawe yashyizwe mu majwi n’abagore benshi kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu myaka ishize.

Ibi byatangajwe muri The Los Angeles Times mu nkuru yashimangiraga ko umwanditsi akaba n’umuyobozi wa filime i Hollywood, James Toback, yahohoteye abagore bagera kuri 38.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yahohoteye abagore bakiza mu mwuga ndetse n’abawurambyemo mu biganiro byo kubageza ku yindi ntera mu bikorwa byabo.

Inama bagiranaga rimwe na rimwe zakorwaga habanje kuba ijonjora bikarangira uyu mugabo ababaza ibibazo by’ubuzima bwite cyangwa ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kugeza ubwo ngo yashoboraga kwikinisha imbere yabo cyangwa kubakorakora ku bice by’ibanga.

Mu bagore bashyira mu majwi Toback ihohotera rishingiye ku gitsina abagera kuri 31 bemeye guha ubuhamya The Los Angeles Times mu majwi, abo barimo Adrienne LaValley uvuga ko uyu mugabo yamwikubyeho.

Undi witwa Echo Danon bakoranye muri filime yitwa "Black and White" akemeza ko yamushyizeho intoki akamubwira ko yahita asohora aramutse yubuye amaso akamureba, ngo yanakoze ku moko ze.

Usibye aba, undi witwa Veruca Salt ucuranga gitari, umuririmbyi Louise Post ndetse n’umukinnyi wa filime Terri Conn bose bashinja Toback kubakorera ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu mugabo w’imyaka 72 we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko atigeze ahura n’umugore n’umwe mu bamushyira mu majwi ko yabahohoteye cyangwa se ngo n’uwo bahuye bikaba byaramaraga iminota itanu ku buryo atari bubone akanya ko gukora ibyo.

Toback ushinjwa kurangwa n’imico yo guhohotera abagore kugira ngo abateze imbere mu ruganda rwa sinema i Hollywood, amaze imyaka ibarirwa muri 40 akora umwuga wo kwandika no kuyobora filime, azwi cyane biturutse ku yitwa Bugsy yo mu 1991 yakinnyemo Warren Beatty ikegukana igihembo cya Oscar.

Uyu mugabo we ahakana ibyo ashinjwa

Uyu mugabo yakoranye n’abantu batandukanye bafite amazina azwi cyane i Hollywood barimo Mark Wahlberg (wakoze The Gambler), Robert Downey Jr na Molly Ringwald (bakoze The Pick-up Artist) ndetse na Harvey Keitel (wakoze Fingers). Toback yanayoboye filime mbarankuru yo mu 2008 yavugaga ku buzima bw’icyamamare mu iteramakofe Tyson.

Toback yaherukaga gukora yakinnyemo Sienna Miller na Alec Baldwin yitwa "The Private Life of a Modern Woman" yerekaniwe bwa mbere muri Venice Film Festival yabaye muri Nzeri uyu mwaka.

Toback ashyizwe mu majwi gufata abagore ku ngufu nyuma ya Weinstein wabaye ruvumwa kubera iyo mico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza