Uruzinduko rwa Rihanna muri Senegal rwamaganwe n’ihuriro ry’amadini

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 1 Gashyantare 2018 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Rihanna ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibasiwe n’ihuriro ry’amadini atandukanye muri Senegal amushinja kuba mu miryango yamamaza ibya shitani, ntibifuza ko akandagira ku butaka bw’icyo gihugu.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Robyn "Rihanna" Fenty yagombaga kugera muri Senegal ku wa Gatanu w’iki cyumweru, tariki 2 Gashyantare 2018, yitabiriye inama yagombaga kuzahuriramo na Perezida wa Senegal, Macky Sall ndetse na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Iyi nama yiswe "Global Partnership Funding Conference for Education (SMEs)" yateguwe nk’uburyo bwo gufasha mu kuzamura inkunga yashyigikira mu guteza imbere ibijyanye n’uburezi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku Mugabane wa Afurika.

Ubutumwa bwasohowe n’ihuriro ry’amadini agera kuri 30 muri Senegal ryashinje Rihanna gukunda kurangwa n’ibimenyetso byamamaza ubukonikoni no kugirana imikoranire n’imiryango y’ubwiru irimo Illuminati mu guhshyiraho imiyoborere mishya idasanzwe ku Isi.

Bagize bati "Twanze ubukonikoni n’ubutinganyi"

Jeune Afrique yatangaje ko Cheikh Oumar Diagne uri muri iri huriro yagize ati "Tuzigaragambya dusabe ko asohoka mu ndege, nibiba na ngombwa tuzajya mu buyobozi, muri Minisiteri ifite umuryango mu nshingano cyangwa kuri Perezidansi."

Minisitiri w’Umutekano muri Senegal, yabwiye iki kinyamakuru ko biteguye guha umutekano abazitabiri inama itegerejwemo Rihanna mu buryo bumwe.

Rihanna asanzwe ari umwe mu bahanzikazi bafite izina riza imbere iyo uvuze ibyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiye akora indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse ziragurwa cyane.

Rihanna yahundagajweho uburakari n'ihuriro ry'amadini muri Senegal ritifuza ko akandagira ku butaka bwaho

Muri ndirimbo ze zamenyekanye zigakundwa harimo ’Umbrella’ yafatanyije na Jay Z wanamuzamuye mu muziki, iyitwa ’Te Amo’, ’Diamonds’, ’Where Have You Been’ n’izindi. Mu minsi ishize aherutse gushyira ahagaragara album ye nshya yise ‘Anti’.

Uyu muririmbyi ni umwe mu bakunze kurangwa n’imico ivugisha benshi byagera ku buryo akoresha imbuga nkoranyambaga n’ibimenyetso agaragaza mu mashusho y’indirimbo ze bigahumira ku mirari.

Ibi nibyo bituma hari bamwe bagiye bamushyira ku rutonde rw’abahanzi bakorana n’imiryango yimitse imbaraga z’imyuka mibi irimo na Illuminati nubwo we n’ibindi byamamare bakunze kubyamaganira kure.

Uyu muririmbyi yagombaga kwitabira inama azahuriramo na Perezida Macky Sall na Emmanuel Macron w'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza