Urwikekwe n’uburwayi byabujije se wa Meghan kuzataha ubukwe bw’umukobwa we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Harry na Meghan Markle baritegura ubukwe bw’amateka buzahuruza imbaga, se w’uyu mukobwa ntazagaragara mu birori kubera uburwayi n’umunabi afite.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry buzataha kuwa Gatandatu tariki ya 19 Gicurasi 2018, bazasezeranira muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George imaze imyaka 500 ishinzwe muri Windsor.

The Sun yatangaje ko Thomas[se wa Meghan] yafashe umwanzuro wo kutazagaragara mu bukwe bw’umukobwa we ugiye kurongorwa n’igikomangoma Harry.

Uyu musaza w’imyaka 73 yahagaritse urugendo yagombaga kuzakorera mu Bwongereza biturutse ku burwayi afite aho ataka kubabara mu gatuza, ibi bikiyongeraho umunabi yatewe n’amafoto aherutse gushyira hanze bigateza ikibazo ibwami.

Thomas aherutse gutahurwa ko yagiranye amasezerano n’abafotozi bakamuha amafaranga kugira ngo yemere ko bamufotora. Daily Mail yatangaje ko aba bafotozi bahaye se wa Meghan ama-pound ibihumbi ijana[asaga gato miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda] maze abemerera ko bamufotora mu buryo butandukanye.

Yafotowe ari kwipimisha k’umudozi w’amakoti, ubundi afotorwa yicaye imbere ya mudasobwa yicaye muri internet café arimo areba amafoto y’igikomangoma Harry n’umukobwa we Meghan.

Amafoto ya Thomas yaracurujwe bikomeye ndetse igikorwa yakoze cyateje ikibazo ibwami, ibinyamakuru bimuvuga mu nguni zose mu buryo bwo kujora no kwinjira cyane mu muryango wa Meghan witegura kurushingana n’igikomangoma.

Thomas ngo yasubiye kubonana n’umuganga we w’umutima, ndetse ngo afite uburwayi mu gatuza bityo akaba yafashe umwanzuro wo kutazajya mu Bwongereza mu kwirinda ko yateza ikibazo umukobwa we.

Meghan Markle n'umubyeyi we Thomas

Nyina wa Meghan, Doria w’imyaka 61 ni we uzakora inshingano za Thomas mu mihango izabera muri Windsor kuri uyu wa Gatandatu.

Thomas, uba muri Rosarito muri Mexico, yagombaga kujya mu Bwongereza hagati muri iki Cyumweru agasangira n’umwamikazi, igikomangoma Charles, Camilla, Wills na Kate mbere y’uko ubukwe butaha.

Ubukwe bwa Meghan ni agatangaza…

News.com yatangaje ko abageni batumiye abantu 2640 barimo 1200 bazava mu baturage basanzwe, 200 bakoranye na Harry n’umukunzi we mu bikorwa by’ubugiraneza, abanyeshuri 100 biga mu mashuri yo muri aka gace n’abandi.

Mu mbuga ya Windsor[ahubatse chapelle abageni bazasezeraniramo] hitezwe ikivunge cy’abantu babarirwa mu bihumbi. Imbere mu Kiliziya hafite ubushobozi bwo kwakira abagera kuri 800.

Muri aba magana inani bazinjira, harimo 600 bemerewe kuzasangira n’abageni mu gihe 200 gusa aribo bazajya mu cyumba bazabyiniramo bishimana.
Ubukwe buzabera muri Chapelle ya St George muri Windsor Castle guhera saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Bwongereza[9pm AEST(Australian Eastern Standard Time)].

Umuhango wo gusezerana uzayoborwa na Reverend David Conner hanyuma mu kwambikana impeta biyoborwe na Archbishop wa Canterbury, Justin Welby ari na we wabatije mu buryo bw’ibanga Meghan Markle.

Ibirori bizatambutswa imbona nkubone kuri Televiziyo mpuzamahanga yo muri Australia ndetse na ABC izerekana uyu muhango. Abazabikurikirana kuri televiziyo ntibazerekwa ibyabereye mu kwiyakira.

Ubukwe bwa Harry n’umukunzi we butandukanye n’ubw’igikomangoma William na Kate bwabaye mu 2011 bugakorwa ku rwego rw’igihugu hatumiwe n’abayobozi b’ibihugu batandukanye.

Mu batumiwe harimo Barack Obama wahoze ayobora USA nk’umwe mu nshuti magara za Harry. Hazaba hari kandi abaririmbyi nka Spice Girls, Elton John, abakobwa bakundanyeho na Harry barimo Cressida Bonas na Chelsy Davy.

Mu nshuti magara za Meghan harimo ibyamamare nka Jessica Mulroney, Priyanka Chopra ndetse na Misha Nonoo.

Mu mafoto yafashwe Thomas hari aho aba yicaye areba amafoto ya Meghan na Harry
Aba-Paparazzi bategetse Thomas ngo bamufotore asa n'uwagiye kudodesha ikoti ry'ubukwe
Igikomangoma Harry na Meghan Markle baritegura ubukwe bw’amateka buzahuruza imbaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza