Ushinjwa gukubita Mowzey Radio yatawe muri yombi

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Gashyantare 2018 saa 08:55
Yasuwe :
2 0

Nyuma y’ishyingurwa ry’umuhanzi Radio waririmbaga muri Good Life, Polisi ya Uganda yatangaje ko yamaze guta muri yombi umugabo ushinja kuba ari we wamukubise akamusigira inguma zamuhitanye.

Moses Ssekibogo "Radio" yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu gace ka Entebbe. Yapfuye gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare aguye muri Case Hospital aho yari amaze iminsi avurirwa.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ibinyujije kuri Twitter, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gashyantare 2018, yavuze ko station ya Katwe yamaze guta muri yombi Godfrey Wamala wakubise Radio akamusigira ibikomere byatumye ajya muri ’coma’ ndetse akabagwa ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Uyu mugabo witwa Wamala Godfrey [ukunze kwitwa Troy] ukekwaho kwica Radio, ’yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe.’

Ubwo aya makuru yatangazwaga, Wamala ukekwaho kwica Radio yari ari kwandika ibisobanuro kuri Dosiye ye hategerejwe ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe aho icyaha cyabereye.

Nyuma Umuyobozi wa station ya Polisi ya Katwe, Frantile Lwamusaayi, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko uyu mugabo yamaze kugezwa i Entebbe andi makuru yerekeranye n’ifungwa rye akaba azagenda atangazwa.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa Gatandatu mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.

Iperereza ku rupfu rwe rigitangira Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi abantu batandukanye barimo abakozi bo ku kabari yakubitiwemo ndetse n’abayobozi bako ariko itangaza ko uwamukubise nyirizina yatorotse atarafatwa.

Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018
Ubwo nyina na nyirakuru ba Radio basezera umurambo we wari wambitswe gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza