Uwahoze ari umugore wa Lil Wayne yakorewe ibirori bya Baby Shower

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mutarama 2018 saa 10:14
Yasuwe :
1 0

Umunyamakuru uzwi cyane muri Amerika Antonia “Toya” Wright wahoze ari umugore wa Lil Wayne aritegura kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa ndetse yakorewe ibirori byo kumuha ikaze.

Toya na Lil Wayne bakundanye imyaka icumi batandukana bafitanye umwana w’umukobwa witwa Reginae Carter. Kuri ubu Antonia Wright aritegura kwibaruka undi mwana uzaba yitwa Reignbeaux (bisomwa nka Rainbow).

Antonia Wright w’imyaka 34 y’amavuko yanamaze gukorerwa ibirori byo kwitegura uyu mwana agiye kubyarana na Robert “Red” Rushing bamaze iminsi bafitanye ubumwe budasanzwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Antonia Wright aherekejwe na Robert Rushing , icyamamare Monica Wright w’imyaka 37 bifatanyije n’inshuti z’umuryango wa Toya mu kwishimira ko bagiye kwakira undi mwana.

Urukundo rwa Toya Wright na Lil Wayne rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru ryo ku Isi kugeza batandukanye; nyuma uyu mugore yashatse undi mugabo witwa Memphitz baza gutandukana mu 2016. Muri uyu mwaka nibwo Toya yapfushije basaza be babiri biciwe muri New Orleans.

Muri iki gihe Antonia Wright yongeye kubura umubano we na bagenzi be Tiny Harris na Kandi Burruss. Biravugwa ko Toya yatangiye kunoza ibiganiro na Tiny ngo bongere basubukure ikiganiro cyabo cyacaga kuri BET guhera mu 2009.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza