Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti arashakishwa kubera urupfu rw’umumotari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2017 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Irene Uwoya, umwe mu bakomeye muri sinema ya Tanzania arashakishwa na Polisi ngo atenge ibisobanuro ku rupfu rw’umumotari uherutse kwitaba Imana mu buryo butarasobanuka neza.

Uwoya Irene Oprah uherutse gutandukana na Ndikumana Katauti arashakishwa na Polisi yo mu gace ka Kinondoni kugira ngo asobanure birambuye iby’urupfu rw’umumotari witwa Fahari Colos uherutse kwitaba Imana mu mpanuka yabereye ahitwa Masaki mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Global Publishers yatangaje ko Irene Uwoya ari gushakishwa nyuma y’uko byamenyekanye ko yageze ahabereye impanuka yahitanye umusore witwa Fahari ndetse ngo ni we wamujyanye kwa muganga mbere y’uko ashiramo umwuka.

Uyu mumotari yakoze impanuka ku itariki ya 12 Werurwe 2017, ntiyahise yitaba Imana kuko yashizemo umwuka ku munsi wakurikiyeho ubwo yavurirwaga mu Bitaro bikuru bya Muhimbili.

Polisi ivuga ko yavuze amakuru afatika asobanura byimbitse iby’urupfu rwa Fahari ari nayo mpamvu ishakisha uwoya ngo avuge uko byagenze. Umwe mu bayobozi ba Polisi kuri station ya Kinondoni yavuze ko baburiye irengero Irene Uwoya gusa ngo natitaba ku neza baramushyiriraho impapuro zimuta muri yombi.

Yagize ati “Nk’uko wabisomye mu bitangazamakuru bitandukanye ku mpanuka y’uriya mushoferi wa moto urasanga ko Irene Uwoya afite byinshi yasobanura bijyanye n’impanuka yateye urupfu rw’uriya musore.”

Yongeyeho ati “Tumaze igihe tumushaka kuva ku munsi impanuka yabereyeho, icyo tugamije ni ukumusaba ko aza agatanga ibisobanuro kuko na we afite uruhare rukomeye rwo kuba yatanga amakuru afatika. Mu by’ukuri yafunze telefone ye, wanasanga yarayishyizemo uburyo butuma tutamubona.”

Ku ruhande rwa Irene Uwoya yavuze ko yiteguye gutanga ibisobanuro byose Polisi yifuza gusa ngo azabikora nibaramuka bamushatse mu buryo bunoze. Ati “Njye niteguye kujyayo ngatanga ibisobanuro kuri Polisi kandi nzabisobanura neza nibaramuka banshatse mu buryo bwiza.”

Mu gusobanura iby’iyi mpanuka, Irene Uwoya yagize ati “Mu ijoro ryo kuwa 12 Werurwe narimo nerekeza muri Masaki ngeze kuri Colosseum Hotel nsanga habereye impanuka ikomeye cyane. Nasanze umusore umwe yagonzwe n’imodoka, we yari atwaye moto. Nkihagera narahagaze, aho ku ruhande hari apolisi bari bicaye mu modoka yabo baganira ubona batitaye ku bantu bakeneye ubufasha.”

“Nababajije abapolisi impamvu umuntu apfa bamurebera bansubiza ko ntacyo bakora mu gihe nta modoka ihari yo kumugeza kwa muganga. Narababwiye nti ‘iyo yanyu si imodoka?’ Bambwiye ko batabasha kumutwara , nahise mbasaba ko bamushyira mu modoka yanjye ngo mujyane kwa muganga.”

Uyu mugore umaze iminsi atangiye iby’ivugabutumwa yongeyeho ko agisaba abapolisi ko bamuha uburenganzira akajya kuvuza uyu musore wari wakomeretse bikomeye ngo babanje kumutegeko ko agomba kuzuza impapuro za Polisi ku byerekeye raporo y’impanuka undi arabyanga ahita amujyana, gusa ngo basigaye bakubita agatoki ku kandi.

Ati “Twaragiye tugeze mu bitaro baramwakira ariko tuhasanga abandi bantu babiri bakoze impanuka, bari bamaze hafi isaha bicaye nta muntu ubitaho. Narababaye cyane! Nyuma batwandikiye ibyo tugomba kugura ariko tugeze hanze dusanga nta miti ihari, ku bw’amahirwe umurwayi yaje kwitabwaho ariko bigoranye.”

Yongeyeho ati “Nyuma imodoka yaraje ihita itwara umushoferi wanjye kuko ngo yarimo asakuza anatukana mu bitaro ubwo twarimo dushakisha abaganga bakwita ku murwayi. Abavandimwe ba Fahari bahise baza, umurwayi agumishwa mu bitaro nanjye mfata imodoka nkurikira umushoferi wanjye wari umaze gutwarwa na polisi. Ntaragera kuri polisi yahise ampamagara ambwira ko bamurekuye.”

Irene Uwoya arashakishwa na Polisi nyuma y'urupfu rw'umumotari yajyanye mu bitaro

Ku munsi wakurikiyeho ngo Irene Uwoya yahamagaye umwe mu bavandimwe b’umumotari wakoze impanuka amubwira ko yashizemo umwuka. Ati “Umunsi wakurikiyeho nahamagaye umuvandimwe w’umurwayi amenyesha ko yapfuye. Narababaye cyane mu by’ukuri. Ubu rero baravuga ngo bari kunshakisha, ndahari, nibambaze ibyo bashaka.”

Kugeza ubu Umuvugizi wa Polisi ya Kinondoni, ACP Suzana Kaganda ntaravugana n’itangazamakuru ku byerekeye iyi mpanuka n’iherezo ry’ikirego inzego zishinzwe umutekano zishakamo ubuhamya bwa Irene Uwoya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza