Wema Sepetu yakuweho amaboko n’umunyamategeko we mu kirego ashinjwamo ibiyobyabwenge

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 10:03
Yasuwe :
0 0

Wema Sepetu wabaye icyamamare muri Tanzania biturutse ku gukina muri filime zitandukanye, yatandukanye n’umwunganira mu by’amategeko mu kirego ashinjwamo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

Wema Sepetu azwi cyane mu Rwanda kubera inkuru zidasanzwe zamuvuzweho agikundana n’icyamamare Diamond Platnumz. Ni umukinnyi ukomeye wa sinema muri Tanzania, afite ikompanyi ikomeye itunganya filime yitwa Endless Fame Film Production akaba n’umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania.

Bongo 5 yatangaje ko umwunganizi wa Sepetu mu by’amategeko witwa Peter Kibatala batangiranye ku munsi wa mbere w’urubanza ashinjwamo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, yahagaritse imikoranire na we, ibintu bishobora kumugiraho ingaruka mu miburanire.

Kibatala yanze kuvuga impamvu yihishe inyuma yo gushwana na Sepetu, mu kiganiro yagiranye na Bongo 5 dukesha iyi nkuru.

Yagize ati "Twebwe twikuye muri uru rubanza kandi tuzabwira urukiko ko tudashoboye guhagararira uburana Wema Sepetu. Wema na we azagaragaza abunganizi be bashya mu rukiko umunsi urubanza ruzakomerezaho."

Yongeyeho ati "Turashimira urukiko ku bufatanye batugaragarije mu gihe cyose cy’uru rubanza. Turarubwira ko hari ahantu mu gihe twabaga turi kuburana wenda twaba tutaritwaye neza, tugasaba ko rwatubabarira gusa ntabwo nshobora kuvuga impamvu tutazakomeza kuburanira uregwa kuko amabwiriza agenga urukiko avuga ko atari byiza kugira icyo uvuga ku mukiliya wawe."

Wema Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania mu 2006 ntaragira icyo atangaza ku mpamvu zaba zateye ihagarara ry’imikoranire hagati ye n’umwunganizi mu by’amategeko batangiranye urubanza. Yahise ashaka undi witwa Albert Msando uzakomeza kumufasha.

Sepetu yafunzwe ku itariki 4 Gashyantare 2017 akurikiranyeho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge bifatiwe mu rugo rwe. Yahamijwe gusanganwa amagarama 1.80 ya marijuana, umwaka ugiye gushira aburana.

Uyu mukobwa waherukaga kwitabira ibirori by’abakoresha Instagram mu Rwanda mu Ugushyingo 2017, mu minsi ishize yaherukaga kwibuka ibizazane yanyuzemo muri uwo mwaka avuga ko yawigiyemo byinshi atifuza kongera kunyuramo mu gihe gishya yatangiye.

Peter Kibatala yanze gukomeza kuburanira Wema Sepetu
Uyu mukobwa yahise ashaka undi mwunganizi mu by'amategeko
Wema Sepetu ubwo aheruka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza