Zari na Diamond bavugururiye urukundo rwabo muri Zanzibar

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 06:50
Yasuwe :
2 1

Zari na Diamond bongeye kugaragara basohokanye nyuma y’igihe urugo rwabo ruvuzwemo ukutumvikana, kwaturutse ku kuba umugabo yaraciye inyuma umugore akabyara umwana ku ruhande.

Inkuru yari imaze iminsi igezweho muri Tanzania no mu Karere ni iy’ihondobera ry’urukundo hagati ya Zari na Diamond. Aba bombi bari baherutse kugaragaza ibimenyetso by’itandukana ariko bidateye kabiri umugore ahishura ko batigeze bagirana ibibazo.

Zari na Diamond mu cyumweru cyabanje bari bakoze ibisa n’ubuhimanyi hagati yabo, buri umwe yagiye asiba amafoto yose bahuriragamo ku mbuga nkoranyambaga ndetse umugore we asiba izina ry’umugabo ku mbuga zikurikirwa cyane z’abana babyaranye, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso ntakuka ko urugo rwabo rwari rugeze mu marembera ariko bikaza kuvuguruzwa ndetse kuri ubu bakaba batangiye kujya basohokana.

Amashusho y’ibihe byiza Zari na Diamond bagiriye muri Zanzibar yavuzweho na bamwe mu bayabonye, kuba ari ikimenyetso cy’uko bubuye umubano ndetse bakaba bagiye kuwubagarira bundi bushya ngo urukundo bakundana rwongere gutohagira.

Muri ayo mashusho Zari yasohoye yafatiwe muri Zanzibar, atangirira mu cyumba bombi, we na Diamond, bategereje imodoka iba igomba kubageza mu busitani bwa Forodhani buzwi cyane kuri icyo kirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde. Bahavuye bafashe ifunguro n’abo bahasanze, byari nk’ibirori kuko bahise batuma uwahageze wese ahagarika ibikorwa ahubwo akifuza kubifotorezaho.

Diamond yayigaragajemo nk’umugabo w’ubushake mu guha agaciro umugore we ndetse agakoresha n’uburyo bumenyerewe ku basirimutse afungurira umuryango w’imodoka Zari nubwo bari bamaze iminsi bavugwaho gucana umubano bucece.

Zari yaherukaga kwakirwa bidasanzwe muri Tanzania aho yagiye gufungura iduka ry’ibikoresho. Akihagera yasanganiwe n’uruvunganzoka rw’abantu bamugaragariza ko naho ahazwi cyane ndetse arindirwa umutekano n’abarinzi bihariye ba Diamond.

Mu mizo y’umwuka mubi watutumbye mu rugo rwabo byavugwaga ko Zari ari we wahisemo guhindura inzira ze agahagarika gukundana na Diamond, gusa kuri ubu ni we wafashe iya mbere mu kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibihe byiza bagiriye muri Zanzibar.

Mu kiganiro Zari yaherukaga kugira kuri radiyo yo muri Tanzania, yahamije bwa mbere ko batigeze batandukana, ahubwo basibye amafoto mu buryo bwo guhungisha imbuga nkoranyambaga ibijyanye n’imibanire yabo.

Yagize ati "Turi kugerageza guhungisha imbuga nkoranyambaga ubuzima bwacu twembi. Nubwo uko tugerageza kubuhakura ariko ahubwo burushaho kuhagarurwa, nta kintu nk’icyo cyabayeho, turi kumwe tumeze neza." Yongeyeho ati "Hari ibibazo bito bito biri kuba gusa ntaho bihuriye n’ibyo."

Ibi byaje bikurikira inkubiri y’inkuru zavugaga ko Diamond yamuciye inyuma akabyarana na Hamisa Mobetto yigeze gukoresha mu mashusho y’indirimbo ye, ibintu Diamond na we yemeye ashize amanga.

Zari na Diamond babana batarashyingiranwe kuva mu 2014, bamaze kubyarana kabiri. Umwana wabo wa mbere witwa Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, uw’umuhungu wavutse mu mpera z’umwaka ushize, bamwise Prince Nillan Dangote. Aba bana ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Diddy.

Zari na Diamond bongeye kugaragara basohokanye muri Zanzibar
Zari yakiriwe bidasanzwe ageze muri Tanzania
Zari yari yagiye muri Tanzania gufungurayo iduka ry'ibikoresho
Uyu mugore yaherukaga gutangaza ko we na Diamond bameranye neza nubwo yamuciye inyuma
Umubano wa Zari na Diamond wari umaze iminsi warashegeshwe n'ibyahishuwe ko umugabo yaciye umugore inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza