Beyoncé yatengushye Perezida Obama mu irahira rye

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 24 Mutarama 2013 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Beyoncé wari watumiwe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu birori by’irahira rya Perezida Barack Obama, yaje kumutenguha aririmba ibintu yari yarafashe mbere mu buryo bwa “playback”.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakunze gutumirwa abahanzi bazwi ku isi by’umwihariko Abanyamerika, bakaba ari bo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu yitwa “The Star-Spangled Banner”.
Ubwo Barack Obama yarahiriraga manda ya kabiri ku ya 21 Mutarama 2013, umuririmbyi w’ikirangirire ku isi no muri (...)

Umuhanzi Beyoncé wari watumiwe kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mu birori by’irahira rya Perezida Barack Obama, yaje kumutenguha aririmba ibintu yari yarafashe mbere mu buryo bwa “playback”.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakunze gutumirwa abahanzi bazwi ku isi by’umwihariko Abanyamerika, bakaba ari bo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu yitwa “The Star-Spangled Banner”.

Ubwo Barack Obama yarahiriraga manda ya kabiri ku ya 21 Mutarama 2013, umuririmbyi w’ikirangirire ku isi no muri Amerika Beyoncé ni we wari wahawe kuyiririmba.

Gusa nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Orchestre des marines yacurangiye Beyoncé muri ibi birori, Beyoncé ngo yakoze ‘playback’.

Beyoncé yari asanzwe aririmba neza mu buryo butari 'Playback'

Ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru, kiti “Kuko Orchestre itari yarasubiranyemo iyi ndirimbo na Beyoncé byabaye ngombwa ko bakora ‘playback’ aho kugira ngo birengere ingaruka zashoboraga kuvuka kandi ari mu birori bikomeye nka biriya.”

Ngo mbere y’uko Beyoncé ajya kuririmba Orchestre yabwiwe ko hari indirimbo yafashwe iri bucurangwe.

Icyakora ngo kuba Beyoncé yarakoze ‘playback’ ntibivuze ko nta bushobozi afite bwo kuririmba by’ako kanya (live), ko ahubwo hakomeje kwibazwa impamvu atabivuze hakiri kare ngo yitegurane na Orchestre.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza