Bobby Brown yasohowe mu mihango yo gushyingura Houston babyaranye

Yanditswe na
Kuya 19 Gashyantare 2012 saa 05:49
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Bobby Brown wari umugabo wa Whitney Houston, bakaba baranabyaranye, yasohowe inshuro eshatu n’abashinzwe umutekano mu mihango yo gushyingura Whitney Houston.
Nk’uko urubuga TMZ rubivuga, uyu Bobby Brown akaba yarasohowe mu rusengero rwabereyemo imihango yo guherekeza nyakwigendera nyuma y’aho yangiwe kwicara imbere ngo yicarane na Bobbi Kristina, umukobwa we na Whitney Houston.
Amakuru aturuka ku nshuti z’uyu muhanzi avuga ko yari yatumiwe muri iyi mihango yabereye mu rusengero rwa (...)

Umuhanzi Bobby Brown wari umugabo wa Whitney Houston, bakaba baranabyaranye, yasohowe inshuro eshatu n’abashinzwe umutekano mu mihango yo gushyingura Whitney Houston.

Nk’uko urubuga TMZ rubivuga, uyu Bobby Brown akaba yarasohowe mu rusengero rwabereyemo imihango yo guherekeza nyakwigendera nyuma y’aho yangiwe kwicara imbere ngo yicarane na Bobbi Kristina, umukobwa we na Whitney Houston.

Amakuru aturuka ku nshuti z’uyu muhanzi avuga ko yari yatumiwe muri iyi mihango yabereye mu rusengero rwa New Hope Baptist Church muri Newark ho muri New Jersey. Gusa bivugwa ko Brown yahise arakara cyane nyuma yo kwangirwa kwicarana n’uyu mukobwa yabyaranye na Whitney Houston.

Ikindi cyamurakaje ni uko atemerewe kwinjirana n’abantu icyenda yari yazananye nabo kuko batari bateganyirijwe ibyicaro nk’uko urubuga rwa Daily Mail rubivuga. Uru rubuga ruvuga ko yari yemerewe kuzana abantu babiri gusa.

Brown yahise atangaza abinyujije kuri Twitter ko atumva uburyo yangirwa kwicarana n’umukobwa we mu mihango yo gushyingura Whitney Houston, agira ati:”Umwana wanjye nanjye twari twatumiwe mu mihango yo gushyingura uwahoze ari umugore wanjye Whitney Houston. Twicajwe n’abashinzwe umutekano ariko duhagurutswa inshuro eshatu, mu bihe bitandukanye”.

Yongeraho kandi ko ibi atari kubyihanganira agira ati:”Sinashoboye kwihanganira uburyo abashinzwe umutekano bafashe umuryango wanjye gutyo bagakomeza kudusaba guhaguruka ntihagire undi babikorera. Abashinzwe umutekano bambujije kubona umukobwa wanjye Bobbi-Kristina. Nasomye isanduku y’uwahoze ari umugore wanjye mpitamo kugenda”.

Gusa urubuga Dailymail rwagaragaje amafoto y’uko uyu muhanzi yahise ajya mu gitaramo yari yateganije gukora uwo munsi, imwe mu mpamvu ruvuga ko ishobora kuba yaratumye uyu muhanzi asohoka imihango itarangiye.

Iyi mihango yagaragayemo abahanzi nka R. Kelly, Mary J. Blige, Alicia Keys, Ray J, Chaka Khan, Brandy, Roberta Flack, Jordin Sparks, Jennifer Hudson, Stevie Wonder n’abandi.

Ushaka kureba amafoto y’uko imihango yo gusezera kuri Whitney Houston yari imeze kanda hano

Bobby Brown afashe icyemezo cyo kuva ku rusengero
Bobby Brown yuriye imodoka agiye
Bobby Brown yahise ajya mu gitaramo akiva mu rusengero

Amafoto menshi kanda hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza