CBS yihanangirije abazitabira Grammy Awards ko nta wemerewe kugaragaza amabere


Yanditswe kuya 8-02-2013 - Saa 10:10' na Ornella Munezero

Televiziyo y’Abanyamerika ya CBS yerekana itangwa ry’ibihembo bya Grammy Awards biri kuba, irasaba umugore wese uzitabira uwo muhango kuzambara akikwiza ntiyerekane imiterere y’umubiri we nk’uko byakunze kugaragara mu birori nk’ibi byahise.

Ibi biraterwa n’uko hari abakunze kwambara imyamboro igaragaza ibice by’umubiri wabo bashaka ko abantu babibazaho cyangwa kugira ngo n’itangazamakuru rigire ibyo ribandikaho, hakaba hatangwa urugero ku bahanzi Katy Perry, Rihana n’abandi bafite imyambarire ikunze kwibazwaho.

Katy Perry na we ari mu bafite imyambarire ikemangwa
Rihanna kugaragaza ibice by'umubiri we ntacyo bimubwiye nubwo hari igihe bimutera isoni

CBS itangaza ko iki ari ikibazo gikomeye, ikanaburira abari n’abategarugori ko gushyira imyanya ndangamiterere yabo nk’amabere, ikibuno n’ahandi ku karubanda atari byiza kandi bitemewe muri uyu muhango utegerejwe.

IBITEKEREZO
@Umuntu ntabwo bavuze CBC bavuze CBS I m pretty sure ko ari yabanyemerika ndetse iri muri chanel popular kimwe na ABC,NBC nizindi
Musubize11.02.2013 saa 18:56
rc
Exhibition is women's obsession
Musubize10.02.2013 saa 12:28
Mbakebure
munyamakuru rwose mujye mubanza mushakashake CBC(canadian broadcast corportation) ntabwo iri iya abanyamerica ahubwo hari ABC niyo ya banyamerica ntimukajishishe abasomyi
Musubize8.02.2013 saa 19:52
umuntu
NABA NO MURI amerika, kera mu Rwanda twari dufite umuco...haba na MINISTERE ISHINZWE umuco. Ministere ikwiye kugira ico ikora, muzarebe MTV hari indirimbo iterekana izo zabambaye ubusa cg izo tvs za amerika zidashobora kuvuza I:E MOTHER..F ya 50 c yarinze gukuramwo ico kigambo kugirango ikunde icurarangwe..naho naho iwacu ngo ni ITERAMBWERE NI MUREKE ABANA BISANSURE bwose barumun wabo bazakora iki ko arico cyishe USA !!!!MUSHATSE MWABUZA BABANDI BAMBARA MPENE BAREBE KUGERA AHO ABIYUBASHE/ABAREZWE bari
Musubize8.02.2013 saa 02:41
JEAN

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!