Chris Brown na Rihanna bazamara impungenge iby’abibaza ku mubano wabo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Chris Brown n’umukunzi we Rihanna biteguye kwereka abafana babo bose ku isi ko umubano wabo uhagaze neza, bitandukanye n’ibivugwa n’abo bita abanzi bavuga ko umubano wabo urimo agatotsi.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa News des stars avuga ko Chris Brown na Rihanna biteguye kwereka isi yose ko nta buryarya buri mu rukundo rwabo.
Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards umwaka wa 2013 uyu musore azaririmbana na Rihanna ku mugaragaro kugira ngo bamare impaka ababibazagaho bose. (...)

Chris Brown n’umukunzi we Rihanna biteguye kwereka abafana babo bose ku isi ko umubano wabo uhagaze neza, bitandukanye n’ibivugwa n’abo bita abanzi bavuga ko umubano wabo urimo agatotsi.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa News des stars avuga ko Chris Brown na Rihanna biteguye kwereka isi yose ko nta buryarya buri mu rukundo rwabo.

Mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards umwaka wa 2013 uyu musore azaririmbana na Rihanna ku mugaragaro kugira ngo bamare impaka ababibazagaho bose.

Chris Brown n'umukunzi we Rihanna

Urukundo rw’aba bahanzi ruteye urujijo mu bantu, ndetse ntibyorohera n’abanyamakuru kubikurikirana ngo bamenye ukuri kwabyo.

Umunsi umwe bandika ku mbuga nkoranyambaga zibahuza n’abafana babo ko ba batandukanye, undi munsi bakavuga ko basubiranye.

Mu rwego rwo kwerekana ukuri ku rukundo rwabo, Chris Brown yakoranye indirimbo n’umukunzi we, muri ibyo birori ni ho azasobanurira abantu umukobwa akunda by’ukuri hagati ya Rihanna n’umunyamideri Karrueche.

Chris Brown na Karrueche bajya bakeka ko yaba ari we mukunzi we aho kuba Rihanna

Ibihembo bya Grammy Awards bitegenyijwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza