Chris Brown yeruye atangaza ko urwo akunda Rihanna na Karrueche rungana


Yanditswe kuya 7-10-2012 - Saa 02:42' na Gisele Umutesi

Mu gihe hari hashize iminsi micye avuze ko yatandukanye na Karrueche Tran kugira ngo amurinde kubabazwa n’umubano udasanzwe asigaye afitanye na Rihanna, Chris Brown yashyize ahagaragara video agaragaramo yisobanura kuri iki cyemezo yari yafashe avuga ko izi nkumi zombi, Karrueche na Rihanna, azikunda ku buryo bungana.

Muri iyo video, Chris Brown yasobanuye ko nta n’umwe muri bombi yifuza kubabaza, ko ahubwo icyo ashyize imbere ari akazi ke k’ubuhanzi ndetse, bigeza aho yerura avuga ko umutima we bombi ubiyumvamo, gusa asobora ko atagamije gukinisha aba bakobwa cyangwa gukuririza ingeso yo kujarajara.

Kuri ubu benshi bari kwibaza ibya Chris Brown, Karrueche na Rihanna biza kugarukira, cyane ko uko iminsi igenda yigira imbere, uyu musore akomeza kurushaho kugirana umubano udasanzwe na Rihanna.

Video Chris Brown yerura avuga ko akunda Rihanna na Karrueche mu buryo bungana

IBITEKEREZO
Mumureke kuko abifitiye ubushobozi nabagore cumi yabazana amafaranga afite sayomuri illiminati .
Musubize17.11.2012 saa 03:08
stiwart
ntago bishoboka ko umuntu akunda abantu babiri icyarimwe gusa afite ikibazo kihariye nonese umuntu wambara intare mujosi ubwo ntakibazo afite adashaka kuvuga ndabona byaramurangiranye pe ! namugira inama yokwitekerezaho neza agafata icyemezo cyubuzima bwe nahoooooooooo.
Musubize25.10.2012 saa 09:19
Dr harns
aranyemeje peeeeeee !!!!!!!!!!!!
Musubize18.10.2012 saa 11:27
denyse
NTAGO BYASHOBOKA GUKUNDA ABANTU BABIRI URUKUNDO RUNGANA UBWO NUBURAYI TU.
Musubize16.10.2012 saa 08:10
nkusi j.p
cris hitamo kuko ibyo ataribyo
Musubize8.10.2012 saa 10:42
gaga
On ne pouvais pas attendre mieux d'un type pareil. En additionant mille "zero", la somme est pareille. Ahubwo abajyaga bibeshya ngo aba bantu hari izindi values bagira nibarebe iyo video ubundi basubize ubwenge ku gihe. Ubanza ijambo "agaciro" muri dictionnaires z'iwabo ntaribamo ! Nimubareke shitani ikomeze ibaragire mu rwuri rwayo, ntabwo bazi ko bari ku manga ya Nyirarupfu...!!!!!!
Musubize7.10.2012 saa 14:02
Nirere
Umuntu muzima udafite ikibazo cyo mu mutwe akunda RIMWE RIZIMA (iyo hajemo guhindagura abakunzi nko guhinduranya amashati biba bigaragaza ko umuntu ataragera aho agomba kubarizwa) !
Musubize7.10.2012 saa 03:36
ZU
That`s true !
8.10.2012 saa 01:49
el

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!