Cote d’Ivoire: Chris Brown yatumye umuhango "Kora Awards" wimurirwa kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na M. M.
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 06:09
Yasuwe :
0 0

Igikorwa ngarukamwaka gitangirwamo ibihembo ku bahanzi nyafurika bitwaye neza, Kora Awards, byari biteganyijwe ko kibera i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, kimuriwe kuri uyu wa Mbere ku mpamvu z’ubucyererwe bw’umutumirwa w’ibanze, umuririmbyi w’umunyamerika Chris Brown, nk’uko abategura iki gikorwa babitangaje.
Nk’uko tubikesha AFP yaganiriye na Konnie Touré, ushinzwe itangazamakuru muri Kora Awards, Chris Brown byari biteganyijwe ko agera muri Cote d’Ivoire kuri (...)

Igikorwa ngarukamwaka gitangirwamo ibihembo ku bahanzi nyafurika bitwaye neza, Kora Awards, byari biteganyijwe ko kibera i Abidjan muri Cote d’Ivoire mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, kimuriwe kuri uyu wa Mbere ku mpamvu z’ubucyererwe bw’umutumirwa w’ibanze, umuririmbyi w’umunyamerika Chris Brown, nk’uko abategura iki gikorwa babitangaje.

Nk’uko tubikesha AFP yaganiriye na Konnie Touré, ushinzwe itangazamakuru muri Kora Awards, Chris Brown byari biteganyijwe ko agera muri Cote d’Ivoire kuri uyu wa Gatandatu mu rwego rwo kwitabira iki gikorwa, ntiyabashije kuzana n’indege yari kumugeza i Abidjan kuri uyu wa Gatandatu, bityo akaba azagera muri icyo gihugu kuri iki cyumweru i saa cyenda z’amanywa.

Uyu mwaka abahanzi nyarwanda babiri bari mu bahatanira Kora Awards, barimo Tonzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, na Sasha, umuhanzikazi ukiri muto ndetse akaba na mushya muri muzika nyarwanda.

Inkuru bifitanye isano

1. Sacha na Tonzi bari mu bahatanira ibihembo muri Kora Awards 2012

2. Ushobora gutora Sacha na Tonzi ukabaha amahirwe yo gutsindira Kora Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza