Gangnam Style yaciye agahigo ko kurebwa cyane kuri YouTube

Yanditswe na
Kuya 23 Ukuboza 2012 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Imbyino cyangwa se indirimbo Gangnam Style y’Umunyakoreya y’Epfo w’imyaka 34, Psy yesheje umuhigo wo kurebwa n’abantu benshi ku rubuga ruhanahanaho amashusho rwa YouTube kuko yagejeje ku nshuro 1,022,880,206 imaze kurebwa, ziranakiyongera.
Iyi ndirimbo imaze igihe gito kitageze no kugice cy’umwaka kuko yageze kuri uru rubuga ku itariki 15 Nyakanga 2012 kandi ikaba yarahise igira Psy icyamamare mpuzamahanga kuko yari azwi iwabo gusa dore ko abantu benshi bakomeye ku isi bagiye bamutumira (...)

Imbyino cyangwa se indirimbo Gangnam Style y’Umunyakoreya y’Epfo w’imyaka 34, Psy yesheje umuhigo wo kurebwa n’abantu benshi ku rubuga ruhanahanaho amashusho rwa YouTube kuko yagejeje ku nshuro 1,022,880,206 imaze kurebwa, ziranakiyongera.

Iyi ndirimbo imaze igihe gito kitageze no kugice cy’umwaka kuko yageze kuri uru rubuga ku itariki 15 Nyakanga 2012 kandi ikaba yarahise igira Psy icyamamare mpuzamahanga kuko yari azwi iwabo gusa dore ko abantu benshi bakomeye ku isi bagiye bamutumira akabigisha kuyibyina barimo na Ban Ki-moon uyobora Loni banakomoka mu gihigu kimwe.

Ban Ki-moon yakira Psy mu ngoro ya LONI i New York

Gangnam style ikuye ku mwanya wa mbere mu zarebwe cyane iya Justin Bieber yise Baby yo yarebwe inshuro 814,099,830 imaze imyaka ibiri igeze kuri uru rubuga.

Psy yabwiye MTV ati “Ntacyo nagereranya n’iyi ndirimbo! Muri 2012 nageze ku bintu byinshi ariko iyi ndirimbo yo ni iya mbere mu byo nagezeho byose. Byose byatangiriye kuri YouTube, kandi sinari nzi ko ari jye wakwesa uyu muhigo aho indirimbo yanjye yarebwa n’abarenga miliyari.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza