Irushanwa ry’abahanzi rya Primus ryageze mu Burundi ryitwa “PRIMUSIC”


Yanditswe kuya 18-09-2012 - Saa 03:21' na Richard Irakoze

Mu Burundi hagiye gutangizwa irushanwa risa n’iryari risanzwe rimenyerewe mu Rwanda ryitwa Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), rizaba ryitwa “PRIMUSIC”.

Gusa n’ubwo iri rushanwa ryateguwe n’uruganda rwenga iyi nzoga ya Primus rwa BRARUDI, hari byinshi ritandukaniyeho n’irya PGGSS ryo mu Rwanda.

Bimwe mu byo aya marushanwa ahuriyeho ni abahanzi bazitabira iri rushanwa rya PRIMUSIC mu Burundi, bazahembwa amafaranga atubutse aho uwa mbere azahabwa akayabo ka miliyoni 10 z’Amarundi (ni ukuvuga angana na Rwf4,800,000), uwa kabiri ahembwe miliyoni 5 z’Amarundi, uwa gatatu ahabwe miliyoni 2 z’Amarundi.

Iri rushanwa rigaragaza itandukaniro mu bijyanye n’imitegurire yaryo n’uko rizagenda urigereranyije n’iryo mu Rwanda.

Urugero ni uko muri iri rushanwa hazagaragaramo abagize akanama nkemurampaka barimo umunyamakuru DJ Ashanti n’abahanzi Buddy na Gilbert, mu gihe mu Rwanda abafana ari bo bitorera umuhanzi bifuza.

Ikindi ni uko abahanzi bazagaragara muri iri rushanwa bazajya baba baserukiye intara, bigaragaza ko iri rushanwa rizajya riba rishaka umuhanzi ufite impano kurusha ukunzwe nk’uko mu Rwanda bigenda.

Iri rushanwa rikazamara igihe kingana n’ukwezi kuko rizatangira kuwa 17 Nzeri kugeza kuwa 5 Ukwakira 2012.

Mu kwezi gushize, Joseph Mushyoma, umwe mu bateguye irushanwa rya PGGSS ya mbere n’irya kabiri yari yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aho bize ku bijyanye n’itegurwa ry’iri rushanwa.

Yabwiye IGIHE ko imyanzuro bagezeho ari yo igiye kuvamo iby’iri rushanwa.

Gusa avuga ko Abarundi ari bo bazakurikirana iby’uko iri rushanwa ryabo rizagenda ryose kuva ritangiye kugeza rirangiye.

Yagize ati ”Ni irushanwa ryabo ryitwa Primusic rijya gusa nka Guma Guma.”

IBITEKEREZO
ko muvuze iry'i burundi gusa mukaba mutaratubwiye iryo muri congo rya Mutzing ?? PGSS yo nidahindura imiterere y'irushanwa ryayo nta munyarwanda bizongera gushishikaza peee
Musubize19.09.2012 saa 01:15
UWABAHIZI
NIMBE N'i WACU.... i BURUNDI BAYIHAYE IKIZINA KIBI !
Musubize18.09.2012 saa 04:41
K
Ntekereza ko aha abarundi bakoze ikintu kiza kurenza abanyarwanda : Gushaka abafite impano ya muzika cg se kuririmba kurenza gushaka umuhanzi ukunzwe. Kuko nubundi umuhanzi uzwi asohora album niwe uba ugomba kwishakira abafana. Abanyarwanda rero tubigireho !!!!
Musubize18.09.2012 saa 03:50
Carlos

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!